Abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa ahandi-Min. Dr Ngamije

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi kiba Isi n’u Rwanda rurimo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu kiganiro yagiranye na RBA dukesha iyi nkuru , Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije yavuze ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha inganda zizatangira gukora udupfukamunwa ku buryo buri wese azajya abasha kutugura kandi adahenzwe.

Yagize ati "Ni cyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose, ni ukuvuga ko twese tugomba kuzajya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza. Guhera ku wa Mbere inganda zizatangira kudukora ku buryo mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa ku isoko ku buryo uzadushaka wese yatugura."

Uyu muyobozi yavuze kandi udupfukamunwa tuzakorwa abadukoresha bazajya babasha no kutumesa, aho kamwe kazajya kameswa inshuro 5.

Ati "Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro 5 ari akazima, bivuze ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara kuko icyo kamara ni uko ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, mbese amahirwe yo kumwanduza aba yagabanutse. Iyo uvuga amacandwe ntabwo aba yakuva mu kanwa ngo abe yamugwa mu maso cyangwa se amugweho yikoreho ngo abe yakwandura...Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu zindi ngamba zafatwa mu bijyanye n’uko iki cyorezo twakirinda muri rusange mu baturage.

Icyemezo cyo gusaba abantu bose kwambara udupfukamunwa kije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifashe umwanzuro wo kongera igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho igihe cyari cyatanzwe mbere cyari kurangira tariki 19 Mata 2020, kikaba cyongerewe kikazagera tariki 30 Mata uyu mwaka.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko icyo cyemezo cyo kongera igihe cyo gukurikiza ingamba zashyizweho cyari ngombwa kuko abantu banduye bagihari ndetse n’uburyo bwo kubatahura bukomeje.

Yagize ati "Umuntu akurikije intera tugezeho mu kurwanya kino cyorezo, biragaragara ko hari hakwiye ikindi gihe cyakwiyongeraho kugira ngo umusaruro tumaze kubona mwiza, mu cyemezo cyafashwe cyo kugumisha abaturage mu rugo no kugabanya ingendo zitari ngombwa n’izindi ngamba zafashwe, nk’uko twagiye dukunda kubyibutsa ko igihe cyakwiyongera kugira ngo dukomeze tunoze neza ingamba zashyizweho cyane cyane mu gukurikirana abantu bahuye n’abanduye, kuko baracyahari. Hari abantu tugenda tubona umunsi ku wundi nk’uko tugenda tubitangaza buri mugoroba..."

Uyu muyobozi yanavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe uko icyorezo cya koronavirusi gihagaze ahantu hanyuranye harimo no mu byaro ku buryo igihe cyatanzwe nikigera bazamenya ikindi cyemezo cyazafatwa.

Yagize ati "Turashaka kumenya ko nta bwandu buri kugendagenda mu baturage mu buryo butazwi, tugiye gukora isesengura mu buryo bwa kiganga mu gihugu hose guhera ejo, tukazajya mu turere dutandukanye tugasuzuma abantu dukoresheje protocole zo gukurikirana indwara nk’izi z’ibyorezo kugira ngo tumenye ko hari ubwandu bwaba buri mu baturage tutabizi."

Yunzemo ati "Bizadufasha kumenya ikizakorwa nyuma y’iki gihe batwongereye kuko kuko tuzaba dufite aho twahera dufata ibindi byemezo cyangwa guverinoma ifata ibindi byemezo by’uko twazitwara nyuma ya tariki 30 z’ukwezi kwa kane."

Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya koronavirusi ni 144, aho muri bo 69 bamaze gukira bagasezererwa, na ho 75 bakaba bakivurwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo