Abantu basa nk’abatinyutse COVID-19 - CP Kabera

Ubwo yari mu kiganiro “Warumutse Rwanda” gitambuka kuri televisiyo y’u Rwanda mu gitondo,kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagaragaje ko hari bamwe mu bantu basa nk’abamaze gutinyuka icyorezo cya COVID-19 aboneraho kwibutsa abaturarwanda ko nta kudohoka ku mabwiriza yo kukirinda. Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage batazadohoka ku kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagarutse kuri bamwe mu bantu bitwaza ko babona imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko abandura bagenda baba bakeya bigatuma birara. Yavuze ko batagomba kubiheraho ngo badohoke.

Ati” Nubwo imibare y’abandura COVID-19 igenda igabanuka ugereranyije no minsi yashize hari inzego zibigenzura zigafata ibyemezo harimo inzego z’ubuzima. Ntabwo abantu bagomba kubiheraho ngo badohoke barenge ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.”

CP Kabera yagarutse ku kibazo gikomeje kugaragara aho abantu barimo kurenga ku mabwiriza ajyanye no gukora ubukwe aho usanga abarenga 30 batashye ubukwe ndetse bakagerekaho gukora indi mihango itemewe nko gusaba no gukwa no kwiyakira. Yaburiye bamwe mu bantu bakuru usanga bitabiriye ubwo bukwe butemewe kandi bazi neza ko icyorezo cya COVID-19 aribo kibasira cyane.

Ati” Ubukwe muri iki gihe bufite amabwiriza, bavuye ku bantu 20 baba 30 ariko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho yasobanuwe kenshi. Tumaze iminsi dufata abantu bakoresheje ubukwe butemewe, igitangaje ni uko usanga harimo abantu bakuze cyane kandi aribo banyantege nkeya kuri iki cyorezo. Abato nabo nibitonde bazagira igihe cyo gutaha ubukwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza ya Leta aheruka yo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 avuga ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu rusengero ryemewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira, gusaba no gukwa ntibyemewe. Avuga ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego batazigera badohoka ku gufata abarenze kuri ayo mabwiriza.

CP Kabera yagaragaje ko iyo urebye usanga nta kintu gifatika gituma abantu basa nk’abatinyutse COVID-19 kuko iyo bamaze gufatwa usanga basaba imbabazi ngo bacitswe. Cyakora yavuze ko ugereranyije na mbere abantu barimo kwambara agapfukamunwa ari benshi kandi neza, abenshi barimo kubahiriza isaha ya saa yine aho buri muntu agomba kuba yageze aho ataha. Ibi bikaba bigaragazwa n’igabanuka ry’imibare y’abantu bafatwa bakajyanwa muri za sitade.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo