Abantu 39 batawe muri yombi bazira ingengabitekerezo ya Jenoside

Muri iki cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, hari abaturage bagaragaweho ibikorwa bibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ibintu bifatwa nk’igihombo kubera imbaraga zigenda zishyirwa mu kuyirwanya.

RIB ivuga ko mu minsi 4 y’icyumweru cy’icyunamo abantu 39 batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, rukaba rugishakisha n’abandi 8 bakekwaho ibyaha by’ingangabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na byo. Mu myaka icumi ishize inkiko zakiriye imanza zikabakaba ibihumbi 2 zijyanye n’ibi byaha.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yagize ati:

" Ni ibirego 47 biregwamo abantu 47 muribo hamaze gufatwa 39 abandi 8 turacyabashakisha, icyo nababwira ni uko nta muntu uzakora icyaha kigendanye no gupfobya jenoside, guhakana cyangwa icyaha cy’ingengabitekerezo, uzihanganirwa muri iki gihugu tuzi aho jenoside yatugejeje, ku bw’ibyo kuba tuvuze iyi mibare tunagaragaza n’uko igenda ytiyongera abantu badashaka kuyireka ni ukugira ngo byereke abantu y’uko ababikora no kugira ngo bahite bafatawa ni ikintu gikomeye kandi n’undi wese ubitekereza akwiye kubihagarika."

Impuguke mu by’imitekerereze ya muntu Chaste Uwihoreye avuga ko kuba hashize imyaka 25 abanyarwanda bibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse banigishwa ingaruka zayo ku gihugu, ariko hakaba hakigaragara abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ngo hakwiye guhindurwa uburyo bigishwamo.

Mu myaka 10 ishize imanza zinjira mu nkiko zishingiye ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi hatabariwemo ibifitanye isano nayo byakomeje kwiyongera doreko buri mwaka bakira imanza ziri hagati ya 170 kugeza kuri 310.

Kuva mu mwaka w’2009 kugera mu w’2018, mu nkiko zo mu Rwanda hinjiyemo imanza zikabakaba 1850 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside gusa hatabariwemo ibifitanye isano nayo. Ibyinshi byagaragaye mu mwaka w’2017-2018 aho byari 311.

Itegeko rihana bene ibi byaha riteganya igifungo kitajya munsi y’imyaka 5 kdi ntikirenge 7 n’amande atajya munsi y’ibihumbi 500Frw ariko atarengeje miliyoni 1.

Umugenzuzi w’inkiko akaba n’umuvugizi wazo, Mutabazi Harrison araburira abaturage kwirinda ibi byaha.

Agira ati " Bamenye ko itegeko rihari kandi rifite ibihano bikakaye kugira ngo abantu bajye babyirinda, bakigendere kure kandi uwo bacyumviseho, cyangwa kigaragayeho bihutire kugeza uwo muntu ku buyobozi, kugira ngo akurikiranwe, ahanwe nibura mu myaka iri imbere kizacike burundu, imibare irahari y’abantu bagiye bahamwa n’iki cyaha kandi bagahanwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya."

Mu birego 47 RIB imaze kwakira, Intara y’Amajyepfo ifitemo abakekwa 19, igakurikirwa n’intara y’iburasirazuba ifite 12, iy’amajyaruguru ifite 9, Umujyi wa Kigali 4, naho intara y’iburasirazuba 3.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • RÀMÀZÀNI

    ÀPER TUZÀYITSINDÀ 3

    - 17/04/2019 - 15:34
Tanga Igitekerezo