Abamotari bahisha ibirango bya moto zabo bahawe umuburo

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bahisha ibirango bya moto bakoresha, bagamije kwica amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, inabibutsa ko yashyize imbaraga mu bikorwa byo gufata abagaragaza iyo myitwarire kuko ibyo bikorwa uretse kuba byateza impanuka ari n’ ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda iri kumwe n’izindi nzego zirimo RURA, RRA, ndetse n’Umujyi wa Kigali, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto hagamijwe kunoza imikorere y’uyu mwuga, ariko hanubahirizwa amategeko y’umuhanda.

Ni inama yabareye kuri sitade ya kigali yitabirwa n’abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu mujyi wa kigali. Polisi kandi yanaboneyeho akanya ko kubereka moto zigera kuri 20 zafashwe nyuma y’uko ba nyirazo bari bahishe ibirango (Plaques), bakazikoresha umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagamije kwirinda kuba baryozwa amwe mu makosa bashobora gufatirwamo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bamwe bafashwe bahinduye imibare cyangwa inyuguti zigize ibirango bya moto zabo, abandi babihishe, hakaba hari n’abari babisibye bakoresheje amavuta cyangwa ibyondo.

Yagize ati:“ Iyo uhishe cyangwa ugahimba ibirango bya moto uba wica amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. Bamwe mu bafashwe barahanwe bacibwa amande abandi bajyanwe mu nkiko kugira ngo bakurikiranwe ariko icyagaragaye ni uko ibi babikora bagamije kugirango badafatwa na Camera zashyizwe ku mihanda ngo zifashe gucunga umutekano wo mu muhanda, ikindi ni uko usanga babikora kugirango izo moto zikoreshwe mu byaha bitandukanye nko kwiba cyangwa gushikuza amasakoshi y’abaturage mu gihe cy’amasaha ya nijoro.”

Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CP Kabera yanabibukije amwe mu makosa bakunze kugaragaramo mu muhanda harimo; umuvuduko ukabije, kutubahiriza amatara yo ku muhanda, kwanga guhagarara iyo bahagaritswe n’abapolisi hari icyo bashaka kubabaza ndetse no gutwara moto banyura hagati y’amamodoka.

Yagize ati:“ Nimukore neza kandi mugire isuku, mushyire mu mutwe ko niba amatara y’umutuku yatse bivuga ko uhagarara ukareka abandi bakoresha umuhanda nabo bakagenda, ikindi kandi mwirinde gukoreshwa n’abo mutwaye babategeka kwica amategeko y’umuhanda. Ni ngombwa ko mwumva ko umutekano w’abo mutwara n’uw’ abandi bakoresha umuhanda ubareba, kuko umutekano wo mu muhanda ni inyungu kuri buri wese namwe murimo.”

Muri iyi nama kandi havuzwe ku ikoreshwa rya mubazi

Uwari uhagarariye RURA muri iyi nama yavuze ko muri aya mezi abiri ashize byagaragaye ko hari bamwe mu bamotari usanga batitabira gukoresha mubazi.

Mu nama yabaye mu kwezi kwa Gashyantare, Guverinoma yari yashyizeho ingamba zafashaga abakora uyu mwuga w’ubumotari gukora akazi neza, harimo kugabanyirizwa amafaranga bakatwaga kuri mubazi, kugabanyirizwa amafaranga batanga kugira ngo ikinyabiziga gitangire gukora, harimo no kugabanyirizwa imisoro.

Icyakora, nk’uko RRA ibitangaza, abamotari 3300 gusa ni bo bishyuye amafaranga y’ibanze angana na miliyoni 68 z’amafaranga y’u Rwanda kuri miliyari 3.8 zari zateganyijwe kuva mu bamotari barenga 202.000, mu gihe hasigaye amezi atarenze abiri ngo umwaka urangire. .

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa (DEA) mu karere ka Nyarugenge, yibukije abamotari ko bakora umurimo ukomeye wo gufasha abaturage mu ngendo ndetse no mubucuruzi bukorerwa mu mujyi wa Kigali no mu gihugu hose muri rusange.

Yageze ati: “ Mu nama nk’iyi niho turebera hamwe uko uyu mwuga wanyu wo gutwara abagenzi ndetse n’ibintu wagenda neza. Murasabwa kubyumva neza kandi mugakora icyo mugomba gukora. Bimwe mu bibazo mwagaragaje byarakemutse, kandi mukwiye kumva neza ko gukoresha mubazi ari itegeko.”

Yasoje ababwira ko guhera ku wa mbere abamotari bose bakorera mu mujyi wa kigali bazahabwa imyambaro mishya ibaranga, ikazabasanga aho bakorera, ndetse n’abatarabona inkingo za Covid-19 bakazahita bakingirwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo