Abageni bakurikiranyweho gukoresha ibisubizo bya Covid-19 by’ibihimbano

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abagabo batatu n’umugore umwe batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ibisubizo by’ibihimbano bya Covid-19.

Abo uko ari 4 bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 barahimbye ubutumwa bugufi bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ari bazima kandi ntabyo bakoze.

Batatu muri bo, aribo Ngabo Festus, Nikuze Madeleine na Nsengamungu Jean Luc bafashwe kuwa Kane tariki ya 19. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama, Umudugudu wa Amizero. Aba nibo bahamagaye umukozi wo muri labotatwari y’ivuriro ryigenga witwa Kwizera Nelson, akorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, uyu akaba ariwe wabahaye icyangombwa cy’igihimbano kigaragaza ko bipimishije COVID-19 ndetse ko ari bazima, nawe Polisi yaramufashe.

Kwizera yabahaye ibi byangombwa kugira ngo batahe ubukwe bari bafite tariki ya 14 Kanama 2021 batabanje gupimwa.Ubukwe bwari ubwa Nsengamungu Jean Luc na Nikuze Madeleine, aba bombi bavuze ko bashutswe bagakora amakosa babisabira imbabazi.

Nikuze yagize ati” Uwari guherekeza umugabo wanjye(Best Man) yampamagaye ambwira ko hari umuntu ashobora kumfasha kubona ibyangombwa bigaragaza ko njye n’umugabo wanjye twipimishije COVID-19 tutagombye kujya kwa muganga kwipimisha. Kubera ko nari mfite igihe gito narabyemeye ariko ubu mbikuyemo isomo nkanagira inama undi wese utekereza gukora nk’ibyo twakoze ko agomba kwubyirinda.”

Nikuze Madeleine yemeye amakosa anagira inama abandi kureka gukoresha ibisubizo by’ibihimbano

Kwizera Nelson umuganga wa HOREBU Clinics watanze ibisubizo by’ibihimbano

Kwizera Nelson watanze ibi byangombwa bihimbano nawe yagaragaje ko yashutswe agatanga ibisubizo bitari byo.

Ati” Mu minsi ishize Ngabo Festus yaje kwisuzumisha ku ivuriro ryacu nyuma ambwira ko atabonye ubutumwa bumubwira ibisubizo.Namurebeye mu ikoranabuhanga mwoherereza ubutumwa, yahise ansaba kumufashiriza abageni ko ari buze guherekeza umusore(Best Man). Narabimukoreye kuko nari nizeye ko n’ubundi ari bazima, nakoze amakosa kandi ndabisabira imbabazi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Jean Bosco Kabera yavuze ko bariya bose bafashwe ku bufatanye bukomeye n’abaturage binyuze mu guhanahana amakuru.

Kugira ngo abo bafatwe ngo byatewe n’umuturage wumvise abo batatu babyigamba atanga amakuru kuri Polisi irabafata, na bo bahita bavuga uwabahaye ibyo bisubizo by’ibihimbano na we atabwa muri yombi.

Yongeye kuburira abantu barenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abahimba ibisubizo bigaragaza ko bipimishije COVID-19.

Ati”Turagira ngo tumenyeshe umuntu wese utekereza ko azacura ibisubizo by’uko yipimishije COVID-19 ari mu nzira igana muri gereza. Leta yatanze amabwiriza asobanutse ajyanye no kurwanya COVID-19 ndetse na serivisi zemewe zirazwi, ntabwo ari umwanya wo guhimba ibisubizo byo kwipimisha. Ni amahitamo mabi ku bantu bakora muri za laboratwari batanga ibisubizo ku bantu batigeze bafatira ibipimo.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo