Abafite ubumuga bagiye gutangira kwivuza bakoresheje ‘Mutuelle de Santé’

Mu minsi ya vuba abafite ubumuga bashobora gutangira kwivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé mu rwego rwo kubafasha guhendukirwa n’ubuvuzi, imiti bandikirwa ndetse n’insimburangingo.

Ibi biratangazwa n’ubuyobozi bw’ ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara. Mbonigaba Pascal ushinzwe ibikorwa muri HVP Gatagara avuga ko bifuza ko umuntu wese ukeneye serivisi zitwanga n’iki kigo ko yajya azibona bimwiroheye ari nayo mpamvu ngo bari gusaba ko bakorana na Mutuelle de Santé’ ikajya yishingira abarwayi bivuriza muri HVP Gatagara.

Ati “ Buri muntu wese ukeneye serivisi zitangwa hano agomba kuzibona ari nayo mpamvu turi gusaba ko twakorana na Mutuelle de santé,…. ubusanzwe ugomba kwita ku mwana urwariye hano ni umubyeyi ariko igihe nta bushobozi, Akarere kakaba ariko kamwishingira.”

Nubwo bimeze bitya, Mbonigaba Pascal avuga ko hari Uturere twinshi turimo ibirarane, ibintu bituma ikigo kidatera imbere kurushaho bityo ko Mutuelle de Santé nitangira kwishingira abafite ubumuga, ngo bizabafasha kuba babasha kwivuza kandi ku buryo bworoshye, bityo na HVP Gatagara ikabasha kubona amafaranga yo kongera ibikoresho na serivisi batanga. Mbonigaba avuga ko gutangira gukorana na Mutuelle de Santé bitazatinda kuko ibiganiro biri kugenda neza.

Mbonigaba Pascal ushinzwe ibikorwa muri HVP Gatagara

Ubwishingizi busanzwe bukorana na HVP Gatagara

Mu bindi bishimira ngo ni uko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ishaka guha HVP Gatagara, ’Statut’ y’ibitaro. Ibi ngo bizafasha HVP Gatagara kubona ubufasha bwisumbuyeho, harimo n’ibindi bikoresho bishya. Ikindi ngo bizafasha ni uko ubuvugizi buzarushaho kugera kure kuko Minisiteri y’ubuzima izajya igaragaza ko HVP Gatagara nayo ari ibitaro by’ubuvuzi bw’amagufa.

Umuyobozi w’iki kigo cyakira kikanita ku bafite ubumuga HVP Gatagara, Frere Kizito Misago avuga ko ashima ubufasha Leta iha iki kigo nyuma y’uko inkunga z’amahanga zigabanutse. Yemeza ko nibamara kubona ’Statut’ y’ibitaro ari nabwo bazatangira kuba bakorana na Mutuelle de santé.

Frere Kizito Misago Umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara/ Nyanza

Ati “RSSB ifite ubushake bwo kugira ngo ikibazo cy’abantu bafite ubumuga gikemuke nk’uko abandi Banyarwanda bose batishoboye bavurirwa kuri mutuelle, abafite ubumuga na bo babashe kubona ubwo bufasha kuko babonye ko izo serivise (z’ubuvuzi no gutanga insimburangingo) zihenze, sinavuga ngo ni iyu munsi, ariko ni mu gihe cya bugufi kuko tumaze iminsi tubiganiraho.”

Ntagihindutse mu mpeza z’uku kwezi kwa Mata nibwo HVP Gatagara ishobora kuzahabwa ’Statut’ y’ibitaro.

Ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara cyashinzwe na Paidiri Ndagijimana Joseph Julien Adrien Fraipont muri 1960. Giherereye muri Km 100 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Ni mu murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza. Cyubatswe ku gasozi kitiriwe Amizero, aho cyaranzwe no kwita ku buzima bw’abamugaye, bituma benshi bafata Padiri Fraipont nk’umubyeyi w’abafite ubumuga.

Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana yavutse ku wa 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liege mu Bubiligi. Yatabarutse taliki ya 26 Gicurasi 1982. Kuva itariki yatabarukiyeho, ikigo cya HVP Gatagara kiyoborwa n’Abafurere b’ubufasha (frères de la Charité). Kigizwe n’amashami 6 ari mu gihugu hose ( 6 Succursales).

Mu burezi, HVP Gatagara ifite amashami i Rwamagana, Butare, i Gatagara, no mu Ruhango. Ku bijyanye n’ubufasha bw’insimburangingo, HVP Gatagara ifite amashami 2: Ishami ry’i Nyanza n’ishami ry’i Gikondo. Ku cyicaro gikuru cya HVP Gatagara, i Nyanza hatangirwa amasomo yo ku rwego rw’amashuri y’incuke, abanza, icyiciro rusange ndetse n’icyiciro cy’imyuga y’ubudozi , gusudira ndetse no gutunganya imisatsi.

Mu ntego iki kigo gifite harimo kuba ikigo cya mbere muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gutanga no kwita ku bafite ubumuga, kibagezaho ubufasha bwose bakenera ndetse n’ubuvuzi. Ikigo cya Gatagara cyita ku bana bavukanye ubumuga, bakavurwa hakiri kare. HVP Gatagara yita ku bafite ubumuga kuva ku bana kugeza ku bakuze kibagenera ubuvuzi bunyuranye harimo ubwo kubaga ingingo(operations chirurgicale), ubuvuzi bwo kugorora ingingo (kinésithérapie) n’ubundi bunyuranye.

HVP Gatagara yigisha abana bafite ubumuga bunyuranye:Abafite ubumuga bw’ingingo, ubwo kutumva, ubwo kutavuga, cyangwa ubukomatanyije mu rwego kubafasha kwiyungura ubumenyi bwisumbuyeho.

Inkuru bijyanye:

Ubumuntu, urukundo ruzira imbereka,….ibyo nabonye ubwo nasuuraga bwa mbere ikigo cya HVP Gatagara – AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo