Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda na RBC batangiye kugerageza umushinga wo gutahura abanduye COVID-19 hifashishijwe imbwa

Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy ’Igihugu cy’ubuzima(RBC) na Ambasade y’Ubudage mu Rwanda batangije umushinga w’igerageza uzamara amezi atatu wo kwifashisha imbwa mu gutahura uwanduye icyorezo cya COVD-19. Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena, bitangirizwa ku kibunga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Ubwo...

Musanze: Polisi yagaruje moto yari yambuwe umuturage

Kuri uyu wa 30 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yagaruye moto y’uwitwa Bizimana Jean Paul ufite imyaka 33, Bizimana yari yambuwe moto n’itsinda ry’abantu barimo uwitwa Tuyizere Alexandre w’imyaka 20. Tuyizere yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Karwasa, Umudugudu wa Kavumu akaba yari yabitse iyo...

Imihango yo gusaba no kwiyakira mu bukwe yasubukuwe...Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021

Ku wa Mbere, tariki ya 31 Gicurasi 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 05 Gicurasi 2021. 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira...

Abantu basa nk’abatinyutse COVID-19 - CP Kabera

Ubwo yari mu kiganiro “Warumutse Rwanda” gitambuka kuri televisiyo y’u Rwanda mu gitondo,kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagaragaje ko hari bamwe mu bantu basa nk’abamaze gutinyuka icyorezo cya COVID-19 aboneraho kwibutsa abaturarwanda ko nta kudohoka ku mabwiriza yo kukirinda. Yanavuze...

Kigali: Polisi yerekanye abantu batatu bamburaga abaturage harimo abiyitaga abapolisi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera herekwanywe abantu batatu harimo abiyitaga abapolisi bamburaga abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (Perimi) batiriwe bakora ibizamini. Abafashwe ni Siborurema Barnabas w’imyaka 36...

Rusizi: Polisi yagaruje arenga miliyoni 4 FRW yari yibwe umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Kane tariki ya 27 yafashe uwitwa Munyabarenzi Ilidephonse w ‘imyaka 28, yamufatanye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4,899,000. Yafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Ryankana ,Umudugudu w Rusizi, amafaranga bicyekwa ko yari yayibye mu Karere ka Bugesera mu...

Gicumbi: Hafashwe abantu 16 bacyekwaho kwiba abaturage

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bafashe abantu 16 bacyekwaho ubujura mu baturage. Abafashwe biganjemo urubyiruko rw’abasore kuva ku myaka 16 kugeza kuri 35 usibye umuntu umwe ufite imyaka 61, bafatiwe mu Murenge wa Byumba, mu Kagari ka...

Nyiragongo - Goma: Ibihumbi by’abantu bari kwambuka binjira mu Rwanda

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kwambuka umupaka wa Gisenyi - Goma bava muri DR Congo binjira mu Rwanda nyuma y’uko abategetsi i Goma batangaje ko igice kinini cy’abahatuye bagomba kuhava. Abantu batuye mu duce 10 twa Goma bategetswe kuba bimukiye mu mujyi wa Sake muri 24Km mu burengerazuba bwa Goma, gusa bamwe ubu bari kwinjira mu Rwanda....

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro ku gukorera inkingo za COVID19 mu Rwanda bigeze kure

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Buzima “Global Health Summit” ko ibiganiro ku gukorera mu Rwanda inkingo za COVID19 bigeze kure. Mu ngingo zasuzumiwe muri iyi nama harimo ijyanye no gukimira no guhangana n’icyorezo cya covid.19. Ni inama yayobowe na Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Mario Draghi...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro ku mugabane w’Africa batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19. Kuri uyu wa Gatatu igikorwa cyatangiriye ku bapolisi bari mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa(MINUSCA). Igikorwa cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura...

0 | ... | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | ... | 1710