Mu Rwanda

Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatiye muri Resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43 abantu 17 bayihinduye akabari bikingiranye barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya...

Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel banywa inzoga

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (16h15) Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 bari muri Mojo Palace Motel iherereye mu Mudugudu wa wa Uwabarezi, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro begeranye barimo banywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19. Aba...

Rulindo:Abayobozi babiri b’Utugari bafatiwe mu kabari

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Nyakanga mu masaha atandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gicumbi mu Murenge wa Rwamiko n’Akarere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana k’ubufatanye n’inzego z’ibanze zikorera muri iyo mirenge bafatiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari babiri aribo Rurangirwa Jerome w’imyaka 45 na...

Nyarugenge: Umushoferi yafashwe ajyanye abagenzi mu Karere ka Musanze

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Coaster yari itwawe na Ndayisaba Daniel w’imyaka 35 yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya atwaye abagenzi batanu abajyanye mu Karere ka Musanze. Abo yari atwaye ni Uwiringiyimana Dativa w’imyaka 20, Manikuze...

Nyamagabe : Umumotari yafashwe atwaye ibiro 11 n’udupfunyika 1,937 by’urumogi

Ku uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena abapolisi bakorera mu Karere ka Nyamagabe bafashe umumotari witwa Bicamumpaka Jean Bosco wari uhetse umugenzi utwaye urumogi rungana n’ibiro 11 n’udupfunyika twarwo 1,937. Umugenzi yacitse aracyarimo gushakishwa naho umumotari na moto arafatwa, bari bavuye mu Murenge wa Mushubi berekeza mu Murenge wa...

Amashuri yafunzwe...Gutaha ni saa Kumi n’ebyiri muri tumwe mu turere n’Umujyi wa Kigali

Hashingiwe ku mibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera ndetse na virusi igenda yihinduranya mu bice bitandukanye by’isi, Guverinoma yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa COVID-19. Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali no...

CP Christophe Bizimungu yatangiye imirimo yo kuyobora abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Central Africa

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena nibwo umunyarwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA). Umwanya...

Kicukiro:6 bafatiwe muri Sauna iri mu rugo rw’umuturage

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena mu rugo rw’umuturage witwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe Polisi yahafatiye abantu 6 bari mu bikorwa binyuranijwe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafashwe bari muri Sauna iba mu rugo rwa Gasana Vincent mu ngihe nyamara kuva tariki ya 21 Kamena amabwiriza...

Kicukiro: Abantu 14 barimo uwanduye COVID-19 Polisi yabafatiye muri Sauna

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena ahagana saa munani z’amanywa nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’ undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 wari muri resitora ifatanye na Sauna. Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga. Bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama...

Ingendo zihuza uturere n’iziduhuza na Kigali zirabujijwe....Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 21 Kamena 2021

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Kamena 2021, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021. 2. Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje...

0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 1710