Mu Rwanda

Kigali n’uturere 8 muri Guma mu rugo...Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. 1. Hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu/ Ministry of National Unity and Civic Engagement. Iyi Minisiteri nshya izibanda ku kwimakaza...

Covid yishe abantu benshi kurusha indi minsi mu Rwanda

Mu Rwanda hatangajwe abantu 22 bishwe na Covid ku wa mbere, umubare munini mushya wa benshi bapfuye ku munsi umwe kuva iki cyorezo cyahagera. Abo ni abagore umunani n’abagabo 14 bari hagati y’imyaka 31 na 91. Icumi ni abo mu mujyi wa Kigali na batandatu b’i Musanze n’abandi batandatu ni abo mu tundi turere. Minisiteri y’ubuzima yavuze kandi ko...

Rusizi: Yafatanywe ibiro 60 by’urumogi n’amavuta ya mukorogo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga ahagana saa Cyenda z’amanywa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafatanije n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Mutabazi Innocent w’imyaka 48. Yafatanwe ibiro 60 by’urumogi, udupfunyika twarwo 50, amacupa 652 y’amavuta yo kwisiga atemewe ya Mukorogo, amacupa 90...

DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambique

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga nibwo umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique. Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami. DIGP/Ops...

Karongi: Polisi yafashe abantu babiri bamburaga abaturage biyita abasirikare

Ku mugoroba wa tariki ya 06 Nyakanga abapolisi bakorera mu Karere ka Karongi bafashe uwitwa Niyoyita Jean Pierre w’imyaka 28 na Ntambara Fred w’imyaka 48, bafashwe bamaze kwambura abaturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 55 biyita abasirikare nyamara barirukanywe mu ngabo z’u Rwanda. Bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari...

Imodoka 17 zafashwe zikuye abantu muri Kigali zibajyana mu Ntara

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda muri rusange ko nta mushoferi wemerewe kuvana umuntu mu Mujyi wa Kigali amujyana mu zindi Ntara cyangwa ngo amuvane mu Karere amujyane mu kandi adafite uruhushya rutangwa na Polisi y’u Rwanda. CP Kabera abisubiyemo nyuma y’ibikorwa bya Polisi...

Abashoferi 4 bafashwe barimo kuvana abagenzi muri Kigali babajyana mu Ntara

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ku biro bya Polisi mu Karere ka Rwamagana yeretse itangazamakuru abashoferi bane batwara abagenzi mu modoka ntoya. Bafashwe barimo kuvana abantu mu Mujyi wa Kigali babajyana mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba. Bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga bafatanwa abagenzi 14,...

Huye: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba amafaranga y’umuturage bamaze kumusindisha

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye k’ubufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage amafaranga nyuma yo kumusindisha. Abafashwe ni Mutesi Grace w’imyaka 24, Iradukunda Elyse w’imyaka 21 na...

Ngororero: Abaturage babiri bafatanwe toni y’amabuye y’agaciro

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32. Bafatanwe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatiwe mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara...

Nyarugenge: Polisi yaburijemo ibirori byari byateguwe n’urubyiruko

Ku mugoroba wa tariki ya 04 Nyakanga Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 19 bari bateguye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo. Babiteguye barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19,bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo. Bafatiwe mu rugo rwa Mugabo Debon wari...

0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 1710