Mu Rwanda

General Major Jeffery wahoze ayobora Australia ari mu Rwanda

General Michael Jeffery ahabwa impano ya bimwe mu bikorerwa mu Rwanda na Gasamagera Benjamin ukuriye urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF Itsinda ry’abanya Australia bari mu Rwanda aho baje kureba uko bashora imari mu Rwanda, bagakorana n’abashoramari bo mu Rwanda mu gushora imari mu bice bitandukanye mu rwego rwo kwagura ubutwererane hagati...

Ubumuntu, urukundo ruzira imbereka,….ibyo nabonye ubwo nasuuraga bwa mbere ikigo cya HVP Gatagara – AMAFOTO

Si ubwa mbere nari numvise ikigo cyita ku bafite ubumuga cya Gatagara , ndetse n’ibihakorerwa hafi ya byose nari mbizi ariko nari ntarabasha kuhagera ngo mbirebeshe amaso. Urugendo nahagiriye rwamaze amatsiko ariko runyereka indi shusho y’abantu bafite ubumuntu, urukundo, bifitiye icyizere kurenza kubibara mu nkuru. Mu mpera z’icyumweru gishize...

Kamonyi: Babiri bafashwe bacukura insinga zitwara murandasi

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi ifunze abagabo babiri bakekwaho kwiba insinga zitwara murandasi z’ikigo kiyicuruza cyitwa KT Rwanda Networks Company. Polisi ivugako abitwa Uwiringiyimana Aphrodis na Muhawenimana Aaron bafashwe n’abaturage igihe barimo gucukura izi nsinga maze babashyikiriza Polisi. Hagati aho, bivugwa ko aba bombi na mbere...

U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, abanyeshuri bayo begukanye igikombe mu marushanwa yabereye mu Buhinde yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba. Mu kiganiro n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru,...

Yandikisha amano akaba ari nayo akoresha imirimo myinshi…afite icyizere cyo gukiza nyina - PHOTO&VIDEO

Umwana witwa Irakoze Sylivie ,ufite imyaka 15 ni umwe mu bana biga mu kigo cya HVP Gatagara. Nubwo afite ubumuga bw’amaboko ariko afite impano idasanzwe yo kubasha kwandikisha amano, kuyarisha no kuyakoresha indi mirimo inyuranye. Ikigo HVP (Home de la Vierge des Pauvres) giherereye mu bice binyuranye by’u Rwanda ariko icyicaro gikuru kikaba...

Minisitiri Murekezi yakomoje kucyagabanya itemwa ry’ibiti byifashishwa nk’ibicanwa

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abaturage n’Inzego bireba kwitabira gahunda yo gutera amabashyamba ndetse no kuyabungabunga, hagabanywa umubare w’ibiti bitemwa bijyanwa mu gucanwa. Hari mu nama yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ubwo yifatanyaga na bo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2017....

Abapolisi n’abandi bakozi bo mu bigo bya Leta basoje amahugururwa y’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe, abakozi ba Leta bo mu nzego zitandukanye basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga mu gukoresha mudasobwa, akazabafasha gukoresha iryo koranabuhanga baribyaza umusaruro mu kazi kabo. Aya mahugurwa yasorejwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert...

U Rwanda rwakunze kureba imbere cyane nko mu ntambwe eshatu, enye imbere y’abandi -Dr. Jim Yong Kim

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Dr. Jim Yong Kim, Umuyobozi wa Banki y’Isi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yatangaje ko nubwo u Rwanda nta mitungo kamere myinshi rufite...

Ibitaro bya King Faisal byazanye ’CT Scan’ ihambaye... ifata amafoto y’umubiri wose mu masegonda 10

Umuganga aranyuza umurwayi muri 128 multi-slice CT nshya ibitaro bya Faisal byamaze kubona Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byamaze kubona imashini yifashishwa mu kureba uburwayi buri imbere mu mubiri(computerized tomography scan), ibasha kuba yafata amafoto y’umubiri wose mu gihe kitageze ku masegonda 10. Iyi mashini yitwa 128 multi-slice...

Muhanga: Perezida wa Banki y’isi yanyuzwe n’ikoranabuhanga ‘Drones’ zitwara amaraso zikoresha

Ku munsi we wa mbere mu ruzinduko rw’iminsi 2, Dr. Jim Yong Kim, Perezida wa Banki y’isi yishimiye ikoranabuhanga rikoreshwa mu mushinga w’Abanyamerika wo gutwara amaraso hakoreshejwe ‘Drones’, yemeza ko ari umushinga uzafasha u Rwanda kugera ku iterambere. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017 nibwo Dr. Jim Yong Kim yageze...

0 | ... | 1620 | 1630 | 1640 | 1650 | 1660 | 1670 | 1680 | 1690 | 1700 | 1710