Mu Rwanda

ACP Rugwizangoza wari mu buyobozi bwa UNMISS, yasoje inshingano ze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri abapolisi bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo basezeye Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga warangije ishingano ze zijyanye no kuba yari ashinzwe abakozi muri UNMISS. Ni imirimo yari amazemo imyaka ibiri n’igice, uyu mwanya ni uwa...

Amasaha yo gutaha yashyizwe saa yine

Ku wa Gatatu, taliki ya mbere Nzeri 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 no ku wa 18 Kanama 2021. 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba...

Dr. Bizimana yagizwe Minisitiri, Busingye agirwa Ambasaderi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Dr. Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikaba ari Minisiteri Nshya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 14...

Baracyekwaho kunyereza imisoro bifashishije ibigo by’ubucuruzi bya baringa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru uwitwa Nsengumukiza Patrick w’imyaka 42 na Karangwa Benoit w’imyaka 46. Baracyekwaho ubufatanye mu guhimba ibigo by’ubucuruzi bitabaho bagamije kunyereza imisoro, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge,...

Kigali: Polisi yerekanye abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Aba bose bafashwe mu masaha ya nijoro kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Nsengiyumva Mutangana...

Nyamasheke: Polisi n’izindi nzego batwitse ibiro 188 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’umutekano batwitse ibiro 188 by’urumogi. Uru rumogi rwatwikiwe mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kacyiru. Rwafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage. Biriya biro 188 byafatanwe...

Benshi bakomeje gufatwa batwaye basinze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 yafatiye mu Mujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bamwe muri abo bashoferi bemereye itangazamakuru ko bari basomye ku bisindisha ariko bagahakana ko batari basinze. Igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa...

Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sumwiza Sylivain w’imyaka 75 n’umufasha we Ntabahweje Agnes w’imyaka 66 n’abana babo 2 inzu yabubakiye nk’umuryango utishoboye. Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Iyi nzu ifite n’izindi...

Imwe mu myanda iva mu baturage izajya ibyazwa umusaruro

Minisiteri y’ibidukikije yatangaje ko mu bihe biri imbere imwe mu myanda iva mu baturage, izajya igurwa n’amasosiyete ayibyaza umusaruro, mu gihe byari bimenyerewe ko ari abaturage bishyura kugira ngo iyi myanda ibavire mu ngo cyangwa aho bakorera. Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kimwe no mu yindi usanga imodoka zikusanya imyanda ziyijyana mu...

Abantu 46 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Kanama Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 46 bafashwe kuva taliki ya 20 kugeza 21 Kanama batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Mu bafashwe harimo abantu 33 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali na 13 bafatiwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi. Aba bafashwe bari muri benshi baba bapimwe n’abapolisi bagasanga...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1710