Zimbabwe:Robert Mugabe yeguye ku mwanya wa Perezida

Robert Mugabe wari perezida w’igihugu cya Zimbabwe yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 37 yari amaze ayobora icyo gihugu. Ni nyuma y’icyumweru cyari gishize igisirikare igifashe ubutegetsi.

Amakuru yiyegura ry’a Mugabe ufite imyaka 93 yatangajwe na perezida w’Inteko Ishingamategeko Jacob Mundenda.

Mu ibaruwa yegura yandikiwe perezida w’Inteko Ishingamategeko, Mugabe yagize ati " Jyewe Robert Gabriel Mugabe, nkurikije ingingo ya 96 y’itego nshinga rya Zimbabwe ntanze ubwegure bwanjye…"

Kwegura kwa Mugabe kubaye nyuma y’amasaha make abagize inteko ishingamategeko muri Zimbabwe batangije ibiganiro ku ngingo yo kumwirukana k’ubutegetsi, nyuma yuko igihe ntarengwa yahawe kugirango yegure cyarangiye atabikoze.

Ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi mu kanya rimaze gutangaza ko Emerson Mnangagwa, Mugabe yirukanye ku mwanya wa Visi Perezida ari we ugiye kuyobora igihugu mu gihe cyagateganyo.

Kwirukana Mnangagwa ni nabyo byabaye imbarutso y’igisirikali gufata icyemezo cyo gusa nkaho gifashe ubutegetsi biviriyemo Mugabe kwegura ku mirimo ye uyumunsi.

Inteko ishinga amategeko muri Zimbabwe riteganya ko umutegetsi asabirwa gukurwaho ari uko yagize imyitwarire idasanzwe nko kwica Itegeko Nshinga, gusuzugura cyangwa kugira ubushobozi buke.

Abaturage benshi bishimiye iyegura rya Mugabe. Uwitwa William Makombore waganiriye na The Guardian yatangaje ko yishimye ko hagiye kujyaho amaraso mashya. Ati " Mfite imyaka 36. Ibi nabitegereje ubuzima bwanjye bwose. Umuyobozi umwe niwe namenye mu buzima bwanjye. Nicyo gihe ngo hakore amaraso mashya."

Uwitwa Munyaradzi Chisango we yagize ati " Mfite imyaka 35 ndetse mfite n’abana. Navutse Mugabe ariwe uyobora, nabo bavutse ariwe uyobora. Ibi bigiye gutuma Zimbabwe isubira ku murongo w’ibindi bihugu."

Amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha ariko ntibiramenyekana niba koko ayo matora azaba. Ikindi kitaramenyekana ni ahazaza ha Grace Mugabe wagaragaje cyane inyota yo gusimbura umugabo we, kugeza ubwo yasaga nkaho yirukanishije Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida. Kuba igisirikare cyarafashe ubutegetsi ahanini byatewe no gushaka kuburizamo umugambi wa Grace Mugabe wo gusimbura umugabo we ku butegetsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo