Zimbabwe: Mugabe yaba yakuwe ku butegetsi na Mnangagwa

Amakuru mashya aturuka mu gihugu cya Zimbabwe aratangaza ko Perezida Robert Mugabe ashobora kuba yakuwe ku butegetsi nta maraso amenetse , agasimburwa na Mnangagwa yaherukaga kwirukana ku mwanya wa Visi Perezida.

Ibisasu biturika bigera kuri bitatu hamwe n’amasasu menshi byumvikanye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbambwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nkuko amakuru atangazwa n’ababyiboneye abivuga.

Amakuru mashya atangazwa na BBC aravuga ko igisirikare cyabanje gufata televiziyo y’igihugu ariko kigahakana ko haba habayeho guhirika ubutegetsi. Ishyaka rya Zanu PF risanzwe ku butegetsi ari naryo Mugabe arimo, ryatangaje ko Mugabe yafashwe ariko akaba ameze neza. Iryo shyaka ryakomeje ritangaza ko nta guhirika ubutegetsi kwabayeho ahubwo ko ari ugusimburana ku butegetsi byakozwe hatamenetse amaraso.

Emmerson Mnangagwa uheruka kwirukanwa na Mugabe ku mwanya wa Visi Perezida niwe bivugwa ko yahise aba Perezida w’agateganyo wa Zimbabwe niwe bivugwa ko yabaye Perezida w’iki gihugu by’agateganyo

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, Robert Mugabe , Perezida wa Zimbabwe yirukanye Emmerson Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida. Nyuma gato nibwo igitutu cyinshi cyatangiye kumujyaho ndetse Emmerson yahise atangaza ko azagaruka muri Zimbabwe aje kuyiyobora nyuma y’uko yari yahungiye muri Afurika y’Epfo.

Abatavuga rumwe na Mugabe bemezaga ko gukurwa kwa Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida Mugabe yabikoze mu rwego rwo kongerera amahirwe umugore we Grace Mugabe yo kuzamusimbura ku mwanya wa Perezida wa Zimbabwe.

Umwe mu nshuti za hafi za Emmerson zatangaje ko yahungiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize. Emmerson Mnangagwa ni umwe mu barwananye na Mugabe ubwo bari mu ishyamba muri 1970.

Mugabe w’imyaka 93 ayoboye Zimbabwe kuva mu 1987. Ni we mukuru w’igihugu ufite imyaka myinshi kurusha abandi bose kw’isi.

Mu cyumweru gishize, abasesengura bavugaga ko igitutu cyari kiri gushyirwa kuri Mugabe gikomeye kuko cyaturutse mu ishyaka rye riri ku butegetsi rya Zanu-PF.

Piers Pigou umwe mu nzobere ku bibazo mpuzamahanga yatangaje ko ha mbere Mugabe yahuraga n’igitutu gituruka hanze y’ishyaka rye ariko kuri ubu akaba ahanganye n’abamufashije kuguma ku butegetsi.

Mnangagwa w’imyaka 75, wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi muri Zimbabwe yari mu bantu bahabwaga amahirwe menshi yo kuzasimbura Perezida Mugabe.Yagizwe visi Perezida mu mwaka wa 2014.

Mbere y’uko yirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida, Mnangagwa yari yabanje gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera mu kwezi k’Ukwakira. Ibyo bose byaje bikurikirana no kuba yari amaze igihe afitanye ibibazo n’umugore wa Mugabe, Grace.

Chris Mutsvangwa ukuriye ’association’ y’abahoze ku rugamba mu myaka ya 1970, ,mu cyumweru gishize yatangarije abanyamakuru ko Mnangagwa ariwe ukwiriye kuyobora urugamba rwo kugarura demokarasi muri Zimbabwe.

Mutsvangwa yavuze ko Grace Mugabe ari umugore w’umusazi wageze ku butegetsi kubera gusa igipapuro cy’ishyingiranwa. Yongeyeho ko ibyo aribyo ari kuririraho ngo umugabo we abe azamusigire ubutegetsi, bityo ko igihugu cyose kitabyishimiye.

Grace Mugabe na Emmerson bari bamaze igihe bahanganira gusimbura Mugabe

Igisirikare cyagize uruhare mu gukurwa ku butegetsi kwa Mugabe

Igisirikare cyabanje gufata Umujyi wa Harare kivuga ko gishaka gukura abanyabyaha iruhande rwa Mugabe

Umugore wa Mugabe yaharaniye igihe kinini kuzamusimbura ku butegetsi

Kugeza ubu ambasade zasabye abaturage babo kuguma mu ngo.Umujyi wa Harare uri kugenzurwa n’ibimodoka bya gisirikare by’intambara

Ibifaru nkiki nibyo biri kugenzura umurwa mukuru, Harare

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo