Zimbabwe:Ikibuga cy’indege gikomeye cyamaze kwitirirwa Perezida Mugabe

Robert Mugabe yamaze kwitirirwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga gikomeye muri Zimbabwe.

Ni ikibuga cyari gisanzwe cyitwa Harare International Airport. Guhera kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 cyahinduriwe izina cyitwa Robert Gabriel Mugabe International Airport. Kuri ubu kigiye kuvugururwa ku buryo kizajya cyakira abagenzi miliyoni 6.5 ku mwaka. Ni umubare uzikuba kabiri ugereranyije nabo gisanzwe cyakira.

Herald , ikinyamakuru cya Leta ya Zimbabwe cyatangaje ko China Export and Import Bank izatanga inguzanyo ya miliyoni 116 z’ama Euro azafasha mu kwagura icyo kibuga kugira ngo kizajye kigwaho indege nyinshi mu gihe kimwe.

Kwitirirwa ikibuga gikomeye cya Zimbabwe , Mugabe yavuze ko ari igikorwa cyiza kimukorewe n’umuryango we.

Mugabe afungura ahanditse izina rishya ry’iki kibuga cy’indege cyamwitiriwe

Mu mezi ashize urubyiruko rwo muri ZANU-PF, ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe rwari rwasabye Guverinoma ko Mugabe yahabwa icyubahiro akitirirwa ibigo bikomeye muri icyo gihugu. Guverinoma yahise yemeza ko buri wa 21 Gashyantare uzajya uba ari ikiruhuko ukitwa Robert Mugabe National Youth Day.

Tariki 9 Kanama 2017 Guverinoma ya Zimbabwe yari yatangaje ko ifite umugambi wo kubaka Kaminuza izaba ihagaze miliyari 1 y’amadorali ya Amerika, ikitirirwa Mugabe. Ni igitekerezo cyatewe utwatsi n’abatvuga rumwe na Leta bemezaga ko ari ukwangiza umutungo.

Mugabe w’imyaka 93 ayoboye Zimbabwe kuva mu 1987. Ni we mukuru w’igihugu ufite imyaka myinshi kurusha abandi bose kw’isi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo