Zimbabwe:Ibihumbi biri kwigaragambya basaba Mugabe kuva ku butegetsi -AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, abantu ibihumbi bateraniye mu murwa mukuru w’igihugu cya Zimbabwe Harare mu rwego rwo kwigaragambya basaba Perezida Robert Mugabe kwegura akava ku butegetsi mu mahoro.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi 4 igisirikare gifashe ubutegetsi. Umwe mu baturage bari ahari kubera imyigaragambyo yatangarije The Guardian ko wagira ngo ni ku munsi wa Noheli kuko n’amamodoka ari kugenda avuza amahoni mu mihanda.

Abigaragambya bamwe bafite amabendera y’igihugu, abandi bakaba bitwaje ibyapa bisaba Perezida Mugabe kuva ku butegetsi.

Igisirikare kimaze iminsi 4 gifashe ubutegetsi ariko Mugabe yanze ubusabe bw’abasirikare bamusabye kwegura. Kuri ubu abasirikare bakuru ndetse n’abakomeye mu ishyaka rya Zanu- PF riri ku butegetsi bari gushaka uburyo bakoresha ingufu bagakura Mugabe ku butegetsi bitarenze mu masaha 48.

Birasa naho Mugabe nta mahirwe menshi afite yo kuguma ku butegetsi kuko abenshi mu bari bamushyigikiye bafashwe bagafungwa n’abasirikare ndetse n’imbaraga yari afite mu bashinzwe umutekano muri Polisi y’igihugu zisa nizamaze gushira.

Imyigaragambyo iri gukorwa muri Harare iri gushimangira ko abaturage bashyigikiye igikorwa cyakozwe n’igisirikare cyo gufata ubutegetsi. Kugeza ubu abakomeye mu ishyaka rya Zanu PF baragaragaza ko batagifitiye icyizere Perezida Mugabe. Umwe mu bayobozi bakuru muri Zimbabwe yatangarije The Guardian ko Mugabe ashobora gusezera ku butegetsi kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017.

Mugabe wari wafungishije ijisho mu rugo rwe, yongeye kugaraga mu ruhame kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 ubwo yitabiraga ibirori byo gusoza amasomo ku banyeshuri ba kaminuza. Mugabe yahawe amashyi menshi ubwo yatangizaga ku mugaragaro uwo muhango.

Ku wa Gatanu nibwo Mugabe yongeye kugaragara mu ruhame

Aba bati ’Ubutegetsi ntibuhererekanywe binyuze mu irongorwa’...bacyuriraga Grace Mugabe wagaragaje inyota nyinshi yo gusimbura umugabo we ku mwanya wa Perezida wa Zimbabwe

Ku wa Gatanu, Chris Mutsvangwa ukuriye ’association’ y’abahoze ku rugamba mu ntambara yo kubohora Zimbabwe mu myaka ya 1970 yatangarije abanyamakuru ko Mugabe batazakomeza kwemera ko aguma ku butegetsi.

Yagize ati " Hagati y’uyu munsi n’ejo turi guha gasopo ikomeye Mugabe, umugore we ndetse n’undi wese ushaka kwifatanya nabo ko umukino warangiye."

Yahise asaba abaturage kuzitabira imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatandatu, bagashyigikira ibyo igisirikare cyatangiye.

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Zimbabwe, Movement for Democratic Change ryatangaje ko gufata ubutegetsi byakozwe n’igisirikare byahuriranye n’amarangamutima ya rubanda ndetse bikaba bitagomba gusubizwa inyuma.

Dumiso Dabengwa wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi muri Zimbabwe ndetse akaba n’umwe mu barwanye intambara yo kwigenga kwa Zimbabwe yashimiye igisirikare ku gikorwa cyakoze cyanaburijemo ugutumbagira mu bubasha kwa Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe.

Kuva igisirikare cyafata ubutegetsi, cyafunze abayobozi bakuru barenga 10 bari bayoboye icyiswe G40, agace ko mu ishyaka rya Zanu PF kagizwe n’abambari ba Grace Mugabe.

Kuva igisirikare cyafata ubutegetsi, Grace Mugabe ntawe uramuca iryera. Hari abantu batangarije The Guardian ko Grace yari muri rugo iwe i Harare ubwo abasirikare bafataga ubutegetsi.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Zimbabwe yatangarije The Guardian ko hari ibiganiro biri gukorwa ku buryo Emmerson Mnangagwa wari wirukanywe ku mwanya wa Visi Perezida ari we waba Perezida wa Guverinoma y’inzibacyuho yaba irimo benshi mu bakuriye ishyaka ritavuga rumwe na Leta. Uwo muyobozi yakomeje yemeza ko Grace Mugabe nanubu ugifungishijwe ijisho azacibwa urubanza hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

Mbere y’uko yirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida, Mnangagwa yari yabanje gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera mu kwezi k’Ukwakira. Ibyo bose byaje bikurikirana no kuba yari amaze igihe afitanye ibibazo n’umugore wa Mugabe, Grace.

Mugabe w’imyaka 93 ayoboye Zimbabwe kuva mu 1987. Ni we mukuru w’igihugu ufite imyaka myinshi kurusha abandi bose kw’isi.

Abigaragambya ni benshi cyane

Bashyigikiye igisirikare cyafashe ubutegetsi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo