Zimbabwe : Grace Mugabe yaba koko yarasabye gatanya ?

Ibinyamakuru byinshi biherutse gutangaza amakuru y’uko Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe yaba yarasabye gatanya nyuma y’uko umugabo we yeguye ku butegetsi. Ni amakuru avuguruzwa n’abantu ba hafi b’umuryango wa Mugabe.

Kuva ku wa mbere, hari amakuru yakwirakwiye avuga ko Grace Mugabe yaba yarasabye gatanya ngo atandukane na Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe uheruka kwegura ku butegetsi mu kwezi k’Ugushyingo nyuma y’imyaka 37 yari amaze ayobora icyo gihugu.

Byose byaturutse ku nkuru yanditswe na APRNEWS yemezaga ko yaganiriye n’abantu ba hafi b’umuryango wa Mugabe. APRNEWS yanatangazaga ko yavuganye n’uwitwa Lawrence Brown ari na we watangarije icyo kinyamakuru ko ubusabe bwa gatanya bwatangiye. Yongeyeho ko bombi baramutswe babyumvikanyeho, bazatandukana mu gihe cy’ukwezi kuri imbere.

’Ni amakuru y’ibihuha’

Amakuru yakomeje atangazwa na APRNEWS yavugaga ko Grace Mugabe yarakajwe n’uko umugabo we yarekuye ubutegetsi bugafatwa n’uwari Visi Perezida we, Emmerson Mnangagwa. Ayo makuru yavugaga ko nyuma y’imyaka 21 bari bamaze barushinze, Grace Murufu yasabye ko yatandukana na Mugabe.

Avugana na Jeune Afrique, George Charamba wahoze ari umuvugizi wa Robert Mugabe yanyomoje ayo makuru. Yagize ati " Ntabwo tuzi aho ayo makuru yaturutse. Nta muntu nzi witwa Lawrence Brown. Ni igihuha cyangwa se amakuru atariyo [fake news]. Mubyite uko mubishaka ariko Grace Mugabe ntiyigeze asaba gatanya."

Si ubwa mbere APRNEWS itangaza amakuru atizewe. Ku wa mbere nibwo nanone icyo kinyamakuru cyatangaje inkuru y’uwahoze ari umukozi wa CIA ngo watanze ubuhamya ko ariwe wishe umuhanzi Bob Marley. Ni amakuru yakurikiranywe ndetse abeshyuzwa n’ikinyamakuru le Le Monde.

Nyuma yo kwegura kwa Mugabe havuzwe inkuru nyinshi zivuga kuri Grace Mugabe. Hari abatangazaga ko aherereye muri Namibie, muri Botswana, i Dubaï cyangwa muri Malaisie nyamara amakuru yizewe ahamya ko akiri muri Zimbabwe.

Grace Marufu yahoze ari umunyamabanga wa Perezida Robert Mugabe, ndetse aza no kuba ihabara rye mu ibanga rikomeye, mu gihe undi mugore wa Robert Mugabe yari arembejwe na Kanseri .Umugabo w’umupilote wari warashakanye na Grace we yakoreraga hanze ya Zimbabwe. Nyuma y’uko umugore wa mbere wa Mugabe apfuye, Robert Mugabe yashakanye n’uyu wari umunyamabangawe ndetse ahita afata izina rya Grace Mugabe.

Grace Mugabe afite imyaka 52 . Afitanye na Mugabe abana b’ abahungu 2 n’umukobwa umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo