Winnie Mandela yashyinguwe aherekezwa n’ibihumbi

Winnie Madikizela Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela, yashyinguranywe icyubahiro , aherekezwa n’ibihumbi by’Abanyafurika y’Epfo.

Winnie Mandela yashyinguwe kuri wa gatandatu tariki 14 Mata 2018 i Soweto, ari naho yavukiye.

Nyakwigendera Winnie Mandela, yaherekejwe n’abantu ibihumbi aho bagendaga bararirimba inyuma y’isanduku yari itwikirijwe idarapo rya Afrika y’epfo bagira bati:" Ntawakuturutira Winnie Mandela."

Winnie yatabarutse kw’itariki 2 Mata 2018 afite imyaka 81 nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwariye mu bitaro by’i Johanesburg.

Abafashe amagambo mu mihango yo ku mushingura, bagarutse ku butwari bwamuranze, bibutsa uruhare yagize mu kurwanya ivangura rya Apartheid.

Winnie yashakanye na Nelson Mandela wahoze ari perezida wa Afrika y’epfo mu 1956, batandukana mu 1996.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo