USA yavumbuye ibindi birindiro by’intwaro za kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru

Itsinda ryigenga ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryavumbuye ibirindiro 13 muri Koreya ya ruguru, bishobora kuba bihishemo ibitwaro bya kirimbuzi. Ibyo birindiro ntibyashyizwe ahagaragara ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano yo gusenya ibitwaro bya kirimbuzi.

Ijwi rya Amerika ritangaza ko ikigo cy’ubushakashatsi gikorera i Washington kivuga ko icyegeranyo cyashyize ahagaragara gishingira ku mashusho yafashwe n’icyogajuru, amakuru atangwa na bamwe mu baturage bitandukanije n’ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru, hamwe n’abagize inzego z’iperereza z’Amerika.

Ibyo bisasu bya kirimbuzi bifite ubushobozi bwo kuraswa ku ntera mpuzamigabane, kandi havugwa ko bihishe ahantu h’ibanga hatapfa kuvumburwa.

Perezida w’Amerika Donald Trump n’uwa Koreya ya ruguru Kim Jong Un ubwo bahuraga muri Singapore mu kwezi kwa Gatandatu, basezeranye ko bagiye gukora ibishoboka bagasenya burundu ibitwaro bya kirimbuzi bicurirwa muri Koreya ya ruguru. Gusa, hari abavuga ko by’ukuri guhura kwabo kwaranzwe no kwifotoza cyane kurusha ingamba zagombaga gufatwa.

Mu cyumweru gishize mu buryo butunguranye, Koreya ya ruguru yasubitse ibiganiro yagombaga kugirana n’Amerika, Kumenya aho umugambi wo gusenya ibyo bitwaro bya kirimbuzi ugeze no gutegura inama ya kabiri yazahuza abakuru b’ibihugu bombi ni byari mu bigomba kuganirwaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo