USA yakoze imyitozo karundura…Koreya ya Ruguru iti ’muri gushoza intambara y’ibisasu kirimbuzi’ - AMAFOTO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze imyitozo ikomeye yo mu mazi zitigeze zikora mu myaka 10 ishize, Koreya ya Ruguru yo ikemeza ko Amerika iri gushora ikiremwamuntu aharindimuka kuko zishaka gutangiza intambara y’ibisasu kirimbuzi [nuclear war].

Ni imyitozo yakozwe n’ ’indege ndetse amato y’ingabo za Amerika ndetse n’iza Koreya y’Epfo guhera mu mpera z’icyumweru kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017. Ni imyitozo ibyo bihugu byombi biri gukorera mu Nyanja ya Pasifika mu mazi ari hagati y’Ubuyapani n’umwigimbakirwa wa Korea [Korean Peninsula]. Ni mu mazi aherereye hafi ya Koreya zombi.

Amato 3 y’intambara ahagurukiraho indege z’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika [U.S. aircraft carriers ] nayo ari muri iyo myitozo. Ayo mato yahawe ni USS Ronald Reagan, USS Nimitz n ubwitwa USS Theodore Roosevelt.

Umunyamakuru wa Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI uri mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo i Séoul aratangaza ko iyo myitozo yitabiriwe n’amato y’intambara 11, n’andi 7 yo muri Koreya y’Epfo. CNN yo itangaza ko iyo myitozo yanitabiriwe n’indege zo mu bwoko bwa B-1 zirasa ibisasu bya Kirimbuzi.

RFI ikomeza itangaza ko iyo myitozo itigeze ikorwa na Amerika kuva mu myaka 10 ishize. Ubuheruka ubwo Amerika yakoraga imyitozo nkiyo yari irimo amato 3 ahagurukiraho indege hari mu myaka 10 ishize mu myitozo yakorewe ku kirwa cya Guam giherereye mu Nyanja ya Pasifika.

Ikirwa cya Guam gifite kilometero kare 541. Giherereye mu Nyanja ya Pasifika, hagati ya Philippines na Hawaii. Ni ubutaka bwa Leta Zunze. Ibirindiro bya girikare bifata ¼ cy’ubutaka bwa Guam. Abasirikare 6000 ba Amerika nibo babarizwa ku kirwa cya Guam ndetse hari kwigwa uburyo hajyanwayo abandi.

Imyitozo izo ngabo ziri gukora ngo ni isa nigaragaza uko byagenda basenya ibikorwa remezo bya Koreya ya Ruguru, imyitozo yo kugenzura umutekano wo mu mazi, kwirwanaho mu kirere n’imirwano yo mu mazi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo batangaza ko iyo myitozo igamije gukomeza igisirikare ibyo bihugu byombi bihuriyeho ku buryo cyabasha guhangana na Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza ibisasu bya Kirimbuzi.

Koreya ya Ruguru irashinja Amerika gushora ikiremwamuntu mu kaga

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017, Koreya ya Ruguru yandikiye ibaruwa umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye. Muri iyo baruwa, Koreya ya Ruguru yagaragaje ko imyitozo Amerika iri gukorera hafi y’umupaka wayo ari ugushoza intambara y’intwaro kirimbuzi. Koreya ya Ruguru kandi yaboneyeho gushinja Amerika gushora ikiremwamuntu mu kaga.

RFI itangaza ko imyitozo yakozwe na Amerika ndetse na Koreya y’Epfo igaragaza ko ukwiyunga kwa Amerika na Koreya ya Ruguru Trump ahora avuga kuri kure cyane. Mbere, Amerika yari yanifuje ko iyo myitozo yanakwitabirwa n’Ubuyapani ariko ngo Koreya y’Epfo yarabyanze.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA bitangaza ko Amerika igaragaza ko ishaka gushoza intambara kuri Koreya ya Ruguru. KCNA yabihereye ku ndege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 Amerika yajyanye ku kirwa cya Okinawa mu Buyapani. Nibwo bwa mbere Amerika yajyana indege nkizo kuri icyo kirwa.

Amato y’intambara ya Amerika na Koreya y’Epfo ari muri iyi myitozo

USS Ronald Reagan, USS Nimitz na USS Theodore Roosevelt, amato 3 karundura ahagurukiraho indege ya USA

Hari hashize imyaka igera ku icumi amato nkaya atibarizwa icyarimwe mu myitozo ya gisirikare

Indege y’intambara mbere y’uko ihaguruka ku bwato USS Theodore Roosevelt

Indi ndege y’intambara ihagurukiye ku bwato USS Ronald Reagan

Ni imyitozo ihambaye cyane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo