USA: Muri White House, hakuweho ikoreshwa rya telefone ngendanwa

Abakozi n’abasuura inyubako ikoreramo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House babujijwe kuzongera gukoresha telefone zabo[personal mobile phones] , icyemezo cyafashwe mu rwego ngo rwo kwirinda ko hari amakuru atangwa hanze.

New York Times yatangaje ko umunyamabanga wihariye wa Perezida Trump mu bijyanye n’itangazamakuru , Sarah Huckabee Sanders ariwe watanze iryo tangazo tariki 4 Mutarama 2018. Sanders yatangaje ko guhera muri iki cyumweru, ikoreshwa rya telefone zihariye ritemewe.

Iryo tangazo ryagiraga riti " Umutekano no kurinda ibikoresho by’ikoranabuganga muri White House nibyo by’ibanze ku buyobozi bwa Trump, niyo mpamvu mu cyumweru gitaha, ikoreshwa rya telefone zihariye ku bashyitsi no kubakora hano ritazaba ryemewe mu gice cy’Uburengerazuba ahari ibiro."

Ibuzanya ry’ikoreshwa ry’izo telefone ryategetswe n’umuyobozi mukuru wa White House, John Kelly ku mpamvu yavuze ko zijyanye n’umutekano. Kelly yatangaje ko Perezida Trump yakunze kugaragaza ko hari amakuru ajya hanze aturutse mu bantu bakorana kuva yagera ku butegetsi.

New Times yatangaje ko abakozi bo muri White House batishimiye icyo cyemezo kuko ngo nibatangira gukoresha telefone bazahabwa zo muri White House , batazabasha gukoresha ubutumwa bugufi kandi aribwo buryo bworoshye bakoreshaga batumanaho n’abo mu miryango yabo.

Abakozi bo muri White House batangaza ko bafite ubwoba ko batazajya babasha kuvugana n’abana babo ndetse n’abo bashakanye mu gihe bari mu kazi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo