Umusirikare wa Koreya ya Ruguru yahungiye muri Koreya y’Epfo akurikizwa amasasu 40

Umusirikare wa Koreya ya Ruguru yahungiye mu gihugu gituranyi , Koreya y’Epfo akurikizwa amasasu na bagenzi be agera kuri 40, 6 muri yo aramukomeretsa.

Abasirikare b’umuryango w’abibumbye barinda ku mupaka wo mu gace ka Panmunjom uwo musirikare yambukiyemo, batangaza ko akimara kwambuka bagenzi be bo muri Koreya ya Ruguru bamukurikije amasasu arenga 40, 6 muriyo aramukomeretsa ubwo yageragezaga kwambuka umupaka acitse kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017.

Abasirikare bo mu muryango w’abibumbye batangaza ko uwo musirikare yagerageje kwambukiranya uwo mupaka urinzwe cyane yifashishije imodoka. Itangazo ryashyizwe hanze n’abo basirikare riragira riti " Yasohotse mu modoka, acikira muri Koreya y’Epfo arenga umurongo ugabanya Koreya zombi, bagenzi be batangira kumurasaho ubwo yari akiri muri Koreya ya Ruguru. Nyuma yo kurenga umupaka yagiye kwihisha mu nzu iherereye muri Koreya y’Epfo. "

Uwo musirikare yahise ajyanwa mu bitaro byo muri Koreya y’Epfo byitwa Suwon hifashishijwe indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko uwo musirikare yatoraguwe n’abasirikare 3 ba Koreya y’Epfo ubwo bamusanganiraga bashaka kumutabara. Kugira ngo nabo bataraswa ngo bamusanganiye bagendesha inda. Umwe mu basirikare bakuru ba Koreya y’Epfo niwe wemeje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bamurasheho amasasu agera kuri 40.

Yahise yihutishwa ajyanwa kwa muganga muri Koreya y’Epfo

Lee Cook-Jong , umwe mu baganga basuzumye uwo musirikare yatangarije abanyamakuru ko yari yakomeretse cyane mu nda. Yavuze ko yagaragazaga ibikomere by’amasasu 6 yamufashe ariko ngo igikomere cyo mu nda ngo nicyo gikomeye cyane.

20 Minutes dukesha iyi nkuru itangaza ko ubusanzwe abasirikare bo muri Koreya ya Ruguru batari basanzwe bakunda gucika bambuka umupaka berekeza muri Koreya y’Epfo banyuze mu gace ka Panmunjom. Ubusanzwe ngo bakunda guca mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi (Zone démilitarisée).

Muri Kamena nibwo abandi basirikare ba Koreya ya Ruguru bacitse banyuze mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare.

Ako gace ka Panmunjom ni kamwe mu bice nyaburanga bikunda gusurwa na ba mukerarugendo muri Koreya y’Epfo. Kuri uyu wa mbere ubwo uwo musirikare yacikakaga ngo nta mukerarugendo numwe wari muri ako gace.

Gucika kw’uwo musirikare kuje mu gihe Koreya zombi zirebana ay’ingwe cyane cyane muri iki gihe nyuma y’aho Koreya ya Ruguru ikomeje kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyemeje ko nta kurasanaho kwabaye hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi nyuma y’uko uwo musirikare acitse ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba. Nta musirikare wa Amerika cyangwa wa Koreya y’Epfo wigeze akomerekera muri icyo gikorwa nkuko byatangajwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye.

Muri 1984, nibwo umuturage wari ufite ubwenegihugu bw’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, URSS yambukiranyije ku buryo butunguranye umupaka ava mu Majyarugu yerekeza muri Koreya y’Epfo aciye mu gace ka Panmunjom bituma habaho kurasana hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi , hapfa benshi ndetse hakomereka n’abandi benshi ku mpande zombi.

Abaturage barenga 30.000 bahunze igihugu cyabo ariko ngo ntabwo bajya bakunda kwambukiranya umupaka uhuza Koreya zombi kuko urinzwe cyane ndetse hakaba hatezwemo ibisasu byinshi. Bahitamo kunyura ku mupaka ubagabanya n’igihugu cy’Ubushinwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo