Umurambo wa Étienne Tshisekedi wageze i Kinshasa

Umurambo wa se wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wageze ku murwa mukuru Kinshasa mu ijoro ryakeye, inyuma y’imyaka ibiri apfiriye mu Bubiligi ku myaka 84.

Étienne Tshisekedi yaguye ku murwa mukuru Buruseli mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2017. Abe bifuje ko ashyingurwa mu gihugu cye, ariko ubutegetsi bwa Joseph Kabila buranga kubera amakimbirane bagiranaga.

Umuhungu we Félix ageze ku butegetsi mu matora aheruka ataravuzweho rumwe, yasezeranyije ko azashyingura se mu gihugu.

Umunyamakuru wa BBC Gaïus Kowene uri i Kinshasa avuga ko abantu ibihumbi bagiye kwakira no guha icyubahiro umurambo wa Tshisekedi bambaye imyenda yera basobanura ko yari umwere imbere ya ruswa.

Gucyura umurambo we ni nk’igitego abamushyigikiye batsinze abo ku ruhande rwa Joseph Kabila, nkuko uyu munyamakuru wa BBC uri yo abivuga.

Kuzana uyu murambo byakererewe ho amasaha menshi ku munsi w’ejo ku wa kane kubera ibibazo by’indege.

Wazanywe n’indege nto irimo n’abantu 10 bo mu muryango we, abandi benshi bari kuzana na wo basigara i Buruseli. Amakuru aravuga ko iyi ari indege batijwe na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo.

Biteganyijwe ko uyu munsi hatangira imihango yo kumusezeraho nk’intwari y’igihugu ku kibuga gikuru cy’i Kinshasa kijyamo abantu ibihumbi 80.

Umuhango wo kumushyingura uzaba ejo ku wa gatandatu, aho biteganyijwe ko abategetsi b’ibihugu bitandatu birimo Angola, Kongo-Brazaville, Guinée, u Rwanda, Togo na Zambia bazawitabira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo