Umugore wa Mugabe arashinjwa gukomeretsa umukobwa muri Afurika y’Epfo

Grace Mugabe , umugore wa Perezida Mugabe uyobora Zimbabwe arashijwa gukubita , akanakomeretsa umwe mu bakobwa 2 ashinja kubana n’abahungu be mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg .

Sizakele Nkosi Malobane, Minisitiri w’umutekano muri mu Ntara ya Gauteng ari naho Umujyi wa Johannesburg ubarizwa yatangaje ko hatangiye iperereza ku mugore wa Mugabe ushinjwa gukubita abakobwa 2 ku cyumweru tariki 13 Kanama 2017.

Ubwo yaganiraga na Radio ya Jacaranda FM, Sizakele yatangaje ko biteguye gukurikirana Grace Mugabe kandi ngo akaba yizeye ko ubutabera buzakurikizwa kuko ngo umwe mu bakobwa bakubiswe agaragaza ibikomere bikabije.

Umwe mu bakobwa bakubiswe bivugwa ko afite imyaka 20, yitwa Gabriella Engels. Gabriella Engels yatangarije ikinyamakuru The Times cyo muri Afurika y’Epfo ko yari ari kumwe na bagenzi be mu cyumba cya Hotel naho abahungu 2 ba Mugabe bo ngo bari mu kindi cyumba ubwo nyina yazaga akabasagarira.

Aganira na News 24 ku murongo wa Telefone, Engels yatangaje ko Grace Mugabe yazanye n’abarinzi be, atangira kumuhondagura akoresheje urutsinga rw’amashanyarazi. Grace Mugabe ngo yazizaga Engels na mugenzi we kubana n’abahungu be Robert na Chatunga basanzwe baba muri uwo Mujyi wa Johannesburg. Abo bahungu ba Mugabe nabo bafite imyaka 20 y’ubukure.

Aganira na News 24 ku murongo wa Telefone, Engels yagize ati " Ubwo Grace yinjiraga, sinari namenye uwo ariwe. Yaje yitwaje urutsinga rw’amashanyarazi, atangira kurunkubita. Yakomeje kunkubitisha urwo rutsinga. Sinari nzi icyo ampora. Byansabye ko nkambakamba kugira ngo nsohoke muri icyo cyumba, ubundi ndiruka. Abarinzi be 10 bari bari ahongaho…ntanumwe wagerageje kunkiza.”

Yunzemo ati " Twari dutuje mu cyumba cyacu, araza aradukubita. Amaraso yari buri hamwe…ku maboko yanjye, mu musatsi , ahantu hose .... Nakomeretse ku mutwe . Nsanzwe nerekana imideli , ndetse amafaranga nkorera nyakesha uko ngaragara mu maso. mfite iyi nkovu, umwuga wanjye waba urangiye...”.

Iki nicyo gikomere Gabriella Engels avuga ko yatewe na Grace Mugabe nyuma yo kumuhondagura

Fikile Mbalula Minisitiri wa Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko Grace Mugabe ahamwe n’ibyo byaha ashobora gufatwa nubwo asanzwe agendera kuri ‘passeport diplomatique’. Ubwo yaganiraga na Radio 702, Mbalula yatangaje ko inzego ze ziri gukora iperereza kuri iki kirego.

Yagize ati " Ndatekereza ko bizatanga ubutumwa bukomeye ku bategetsi bakoresha nabi ububasha bafite , bakaza gusagarira abaturage mu gihugu cyacu.”

Clayson Monyela , umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko Grace Mugabe ari muri Afurika y’Epfo ku mpamvu ze bwite kuko nta nama runaka itsura umubano w’ibihugu byombi yigeze yitabira bityo ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo itakwivanga muri icyo kibazo.

Kugeza ubu Guverinoma ya Zimbabwe ntacyo iratangaza kuri iki kibazo. Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko Grace Mugabe yagiye muri Afurika y’Epfo kwivuza igikomere cyo ku kirenge nkuko umugabo we na we ajya akunda kujya kwivuriza hanze ya Zimbabwe.

Grace Mugabe urushwa imyaka 41 n’umugabo we , basanzwe bafitanye abahungu 2 n’umukobwa umwe.

Grace Mugabe w’imyaka 52 ni umwe mubahabwa amahirwe yo gusimbura umugabo we ku buyobozi bwa Zimbabwe. Kugeza ubu Robert Mugabe w’imyaka 93 ntaratangaza uzamusimbura. Mu minsi ishize yatangaje ko agikomeye kandi agomba gukomeza kuyobora Zimbabwe kuzageza agize imyaka 100. Ishyaka rye ryamaze kumutanga nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • nina

    Ishavu ryumuvyeyi

    - 19/08/2017 - 14:17
Tanga Igitekerezo