Umugore ukina Filime z’urukozasoni agiye guhatanira kuyobora Uburusiya

Elena Berkova w’imyaka 32 usanzwe akina filime z’urukozasoni [films pronographiques] yiyemeje guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu Burusiya ateganyijwe muri Werurwe 2018 aho azahatana na Vladimir Poutine ugiye kwiyamamariza kuzayobora manda ya 4.

Abarusiya bazi cyane Elena Berkova nk’umukinnyi wa Filime z’urukozasoni kuruta uko bamuzi nk’umunyapolitiki ari nayo mpamvu icyemezo cye cyo guhatana na Poutine cyatunguye benshi ndetse bamwe bakamufata nk’umukandida wa baringa. Hari n’abavuga ko kwiyamamaza kwa Elena byakozwe mu rwego rwo guca imbaraga Alexeï Navalny , umukandida uhanganye cyane na Poutine nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru L’Express.

Elena Berkova ushaka guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu Burusiya

Elena Berkova amaze imyaka igera ku icumi akina filime z’urukozasoni. Iyo wanditse izina rye muri Google, haza amafoto n’amashusho ya filime zinyuranye yakinnye. Kuri konti ye ya Instagram ashyiraho amafoto y’ibijyanye n’ibyo akina ndetse akurikirwaho n’abasaga ibihumbi Magana atandatu na mirongo itanu. Tariki 18 Werurwe 2017 azaba ahatanye mu matora na Poutine umaze imyaka igera kuri 20 ayobora Uburusiya.

Mu migabo n’imigambi ye, Elena Berkova ngo aramutse atsinze yazajya asoresha abakene ndetse agashyiraho igihano cy’urupfu ku muntu wese uzajya ukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ikindi ngo ateganya gukora ni ugushyiraho isomo ry’imibonano mpuzabitsina mu mashuri.

Yagize ati " Ndateganya gushyiraho isomo ry’imibonano mpuzabitsina mu mashuri ndetse no gushyiraho ikizamini cyabyo. Usanga urubyiruko rwacu rutazi uko imibonano mpuzabitsina ikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko, isuku no kutamenya kuvuga ko bageze ku byishimo byo ku ndunduro."

Muri 2009 Berkova yari yatangaje ko aziyamamariza kuba Mayor wa Sochi ariko ntiyigeze yiyandikisha mu bakandida.

Uburusiya ntabwo bwigeze bugira Perezida w’umugore. Muri 2004 uwitwa Irina Khakamada niwe habuze gato ngo atsinde amatora.

Vladimir Poutine naramuka atsinze amatora yo muri 2018 akayobora manda ya 4, azaba anganyije imyaka na Staline wamaze imyaka 29 ku butegetsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Firime zukwendana

    - 8/05/2018 - 16:09
Tanga Igitekerezo