Uburusiya burashinjwa kwinjira mu mabanga ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani

Abayobozi bo muri guverinoma y’Ubutaliyani baratangaza ko hari ubutumwa bwa ‘Emails’ bwoherejwe mu gitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani kandi ngo bwamaze igihe kingana n’amezi 4.

Leta y’Ubutaliyani irakeka ko Uburusiya aribwo bwihishe inyuma y’iki gikorwa cyakozwe mu mwaka ushize, kikibasira itumanaho ry’ubutumwa bwa Email ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani. Mbere y’uko bitahurwa, ngo ubu buryo bwa ‘Hacking’ bwamaze igihe kigera ku mezi 4 nk’uko umuntu uzi uko iki kibazo giteye yabitangarije ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru.

Umwe mu bayobozi bakuru b’Ubutaliyani yatangaje ko iki gitero cy’ikoranabuhanga kitigeze kibasha kwinjira mu mabanga ahishe y’iyo Minisiteri kuko Paolo Gentiloni, wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga icyo gihe ngo atakundaga gukoresha ubutumwa bwa Email ubwo yari akiyobora iyo Minisiteri. Gusa abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bakorera kuri ‘Field’ ndetse n’abakora muri za Ambasade ngo bo bagizweho ingaruka n’iki gitero cy’ikoranabuganga.

Abayobozi bakuru b’Ubutaliyani ntabwo bigeze berura ngo batangaze ko Uburusiya aribwo bubiri inyuma gusa abantu bazi neza iby’iki gitero cyagabwe kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bemeza bashikamye ko Leya y’Uburusiya ariyo yakoze iki gikorwa.

Umwe mu bayobozi ba Leta y’Ubutaliyani yatangarije The Guardian ko nyuma y’uko bamenye iby’iki gitero, bahise bahindura uburyo internet yabo ikoreshwamo ndetse banongera ibindi bikoresho bikomeye mu rwego rwo gukaza umutekano w’amakuru ariko yirinda gutangaza uko babashije kumenya uko bamenye uko bagabweho igitero.
Ibi bije bikurikira ibindi bivugwa y’uko Uburusiya bwashyize ku rutonde ibihugu bigize umuryango wa NATO birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Ubudage, Ubufaransa ,Ubuholandi na Bulgaria nka bimwe mubyo bazagabaho ibitero bya internet kugira ngo bace intege Leta z’ibi bihugu bityo bangize ibikorwa remezo byabyo.

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi nazo ziheruka gushinja Uburusiya kwivanga mu matora aheruka kuba muri Amerika, bakinjira mu mabanga ya Hillary Clinton n’abo bari bafatanyije mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo bafashe Donald Trump bari bahanganye kubasha kuyatsinda. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zemeje ko Vladimir Putin uyobora Uburusiya yagize uruhare ruziguye mu matora ya Amerika.

Abaganiriye n’ikinyamakuru The Guardian bavuze ko iki gitero cyagabwe kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani bwari uburyo bwo kumenya neza uko Ubutaliyani bufata ibyemezo. Ubwo Uburusiya bwiyomekagaho agace ka Crimea, Ubutaliyani bwashyigikiye ibihano byafatiwe Uburusiya ariko ubwo Matteo Renzi yari Minisitiri w’intebe, Ubutaliyani ntibwashyigikiye ko Uburusiya bwongererwa ibihano kubwo kwivanga mu ntambara yo muri Syria.

Inkuru bijyanye:

Ibitero bya internet bigereranwa n’iby’igisasu kirimbuzi bikorwa bite?

Ubufatanye bw’ibihugu 5 mu butasi bukomeye bwabayeho mu mateka y’isi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo