Uburusiya: Abantu 10 baguye mu iturika ry’igisasu

Igisasu cyaturikiye mu Mujyi wa Saint-Pétersbourg mu Burusiya cyahitanye abantu 10 abandi barenga 50 barakomereka mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata 2017.

Iki gisasu cyaturikiye mu nzira yo munsi y’ubutaka ikoreshwa na za Metro mu mujyi wa Saint-Pétersbourg. Byibuze abantu 10 bahise bitaba Imana ubwo iki gisasu cyaturikirizwaga muri station ya Metro ya Sennaya Ploshchad mu Mujyi wa Saint-Pétersbourg nkuko byatangajwe na Andrei Kibitov, umuvugizi wa Guverineri wa Saint-Pétersbourg ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Uburusiya .

Nyuma y’amasaha make, ikindi gisasu cyateguwe kuyindi station ya Metro kitaraturika. Ibi ni ibyatangajwe n’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ry’Uburusiya.

Amafoto y’ahaturikiye iki gisasu , agaragaza imiryango ya Metro yashwanyaguritse, inkomere nyishi ziri hanze yayo. Uwabonye ibi biba, yatangaje ko byabaye ngombwa ko abantu basohokera mu madirishya kuko imiryango itakoraga.

Abatabazi bajyanye uwakomeretse

Abashinzwe kuzimya umuriro, kajugujugu yari yaje gutwara inkomere, ubwo bari ahaturikiye iki gisasu

Inzira zo munsi y’ubutaka zafunzwe

Inzira zose zinyura mu nsi y’ubutaka mu Mujyi wa Saint-Pétersbourg zahise zifungwa nyuma y’iri turika, ndetse n’imihanda ihegereye. Kajugujugu niyo yifashishijwe mu kujya kuzana abakomeretse.

Vladimir Putin, Perezida w’Uburusiya kugeza ubu ari mu Mujyi wa Saint-Pétersbourg. Nyuma y’isaha iki gisasu gituritse , Putin yihanganishije imiryango y’ababuze ababo. Ni mbere gato y’uko ahura na Perezida wa Belarus, , Alexander Lukashenko.

Putin yavuze ko hakiri kare ngo hatangazwe icyaba cyateye iri turika gusa yemeza ko gishobora kuba ari igikorwa cy’umunyabyaha cyangwa umuterabwoba. Putin yongeyeho ko yavuganye n’inzego z’ubutasi n’izindi nzego bireba kuri iki kibazo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo