Ububiligi bwemeye kwakira Laurent Gbagbo

Ububiligi bwemeye kwakira Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Cote D’Ivoire nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga.

Urukiko rwari rwemeye kumurekura ari uko abonye igihugu kimwakira. Agomba kuguma muri icyo gihugu cyemeye kumucumbikira. Nta burenganzira afite bwo kuvugana cyangwa kubonana n’umutanga buhamya uwo ariwe wese wari mu rubanza rwe, cyangwa ngo avugire ku mu ruhame ibijyanye n’urwo rubanza.

Emmanuel Altit, wunganira Bwana Gbagbo mu by’amategeko, ntiyabashije kwumvikanisha ukuntu kumurekura habanje kugira ibisabwa, binyuranyije n’ihame rijyanye n’ukugirwa umwere kw’uwo aburanira.

Umuvugizi w’Ububiligi Karl Lagatie, yavuze ko guverinema ye yakiriye Gbagbo kubera ko “biri mu buryo igihugu cye gitera inkunga inzego z’ubutabera ku byaha by’urugomo mu rwego mpuzamahanga”.

Gbagbo na Charles Ble Goude baburanishwaga hamwe, bagizwe abere ku byaha byibasiye ikiremwa muntu kw’italiki ya 15 Mutarama 2019. Cyakora urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwanze kubarekura, kugeza babonye igihugu kibakira.

Ijwi rya Amerika ritangaza ko abashinjacyaha bateganya kuzajurira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo