Tanzaniya:Minisiteri y’ubuzima igiye gushyira hanze urutonde rw’amazina y’abatinganyi

Minisitiri w’ubuzima wungirije mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko agiye gushyira hanze urutonde rw’amazina y’abatinganyi bacuruza umubiri wabo.
Iki cyemezo kije gikurikira icy’ifungwa ry’ibigo nderabuzima byari bifite umwihariko wo kurwanya Sida. Ibi bigo ngo byahagaritswe kuko byafashaga abatinganyi, bikaba na bumwe mu buryo bwo kubukwirakwiza.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Hamisi Kigwangalla, Minisitiri wungirije w’ubuzima yatangaje ko Leta iri gukora iperereza ku mashyirahamwe y’abatinganyi.

Yongeyeho agira ati “ Ngiye gushyira hanze amazina y’abatinganyi bacuruza imibiri yabo kuri internet. Abakeka ko iki gikorwa ari urwenya, baribeshya. Leta ifite uburenganzira busesuye kandi igomba guhagarika abo bose babirimo.

Ubutinganyi ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Tanzaniya ndetse hanateganywa ibihano biremereye kubabukora ariko mu minsi ya vuba nibwo Leta yatangije igikorwa cyo kubukumira ishyizemo imbaraga nkuko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Muri Nyakanga 2016, komiseri y’umujyiwa wa Dar es Salaam yari yatangije umukwabu wo gufata no gufunga abatinganyi babakuye mu tubari no mu tubyiniro two muri uwo mujyi. Ni muri uko kwezi kandi abayobozi bo muri Tanzaniya babujije itumizwa mu mahanga ry’amavuta yifashishwa mu kubobeza igitsina (lubrifiants sexuels). Ni itegeko ryari ryatanzwe na Minisitiri w’ubuzima muri Tanzaniya, Ummy Mwalimu. Icyo gihe yavugaga ko ari kimwe mu byafashaga abatinganyi, bigatuma Sida irushaho gukwirakwira.

Ku wa kane w’iki cyumweru dusoje nibwo Leta yatangaje ifungwa ry’ibigo nderabuzima bigera kuri mirongo ine byigenga byari byarashyiriweho kurwanya Sida. Leta ya Tanzaniya yavugaga ko byita bikanavura abatinganyi.
Turashaka guhagarika serivisi zo kurwanya sida mu bigo 40 byagengwaga n’imiryango itegamiye kuri Leta nyuma y’uko dusanze bigira uruhare mu guteza imbere ubutinganyi, ibintu bihabanye n’amategeko ya Tanzaniya". Aya ni amagambo Minisitri w’Ubuzima muri Tanzaniya yatangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru.

Ubutinganyi ntibwemewe mu bihugu 38 muri 54 bigize umugabane wa Afurika. Mu bihugu nka Mauritanie, Soudan no muri Somalie , ubutinganyi buhanishwa igihano cy’urupfu nkuko byatangajwe n’umuryango wa Amnesty International.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo