Syria: Igitero cy’intwaro z’ubumara cyahitanye abantu 72

Kugeza ubu nibura abantu 72 nibo bamaze kwitaba Imana abandi nabo bakomerekeye mu gitero bikekwa ko cyakoreshejwemo intwaro z’ubumara (chemical attack) cyabereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria.

Birakekwako indenge y’intambara yaba yateye agace ka Khan Sheikhoun mu birometero 50 Km (30 miles) mu majyepfo y’umujyi wa Idlib, mu rukerera rwo ku iri uyu wa kabiri ubwo abantu benshi bari basinziriye.

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu muri Syria (Syrian Observatory for Human Rights) uvuga ko ibitero ku mujyi wa Khan Sheikhoun byakozwe n’ingabo za Leta cyangwa ingabo z’U Burusiya.

Hussein Kayal, ufotorera ikinyamakuru Edlib Media Center, yabwiye Associated Press ko yakanguwe n’urusaku rw’ibiturika mu masaha ya saa 06:30 (03:30 GMT). Ubwo yageraga ahabereye iki gitero, Kayal ngo yumva nta mpumuro cyangwa umunuko wari uhari uretse gusa ko yabona abantu baryamye hasi, bananiwe kuva aho bari.

Mohammed Rasoul, umukuru wa serivisi y’imbangukiragutabara(Ambulance) muri Idlib, yatangarije BBC ko abaganga basanze abantu benshi barambaraye mu muhanda, higanjemo abana.

Syrian Observatory (SOHR) igendeye kubyo abaganga bavuze, yatangaje ko abantu bavuwe bari bafite ibimenyetso byo kugwa amarabira, kuruka no kuzana urufuzi.

Syrian Observatory yatangaje ko hataramenyekana neza imiti y’uburozi yaba yakoreshejwe ariko ibigo bya EMC na LCC byo byatangaje ko uburozi bwa Sarin aribwo bwaba bwakoreshejwe muri iki gitero, ubu bukaba ngo ari bubi inshuro 20 ubugereranyije n’ubundi bwica bwa cyanide.

Ishami ry’abaganga batagira umupaka bavugako abantu bari guhumeka umwuka mubi wa Sarin watewe nicyo gisasu cyatewe muri Edlib dore ko uyu mwuka uhagarika ikorwa rya enzyme mu mubiri noneho bigatuma ubwonko n’izindi ngingo mu mubiri zicika intege cyane cyane imitsi n’umutima bityo imyanya y’ubuhumekero ntikore umuntu akabura umwuka, agapfa .

Human Rights yemeza ko umwaka ushize , kajugujugu nabwo zajugunye ibisasu by’ubumara bya chlorine ku baturage

Aho indege yateye igisasu cy’ubumara

Uyu mwana aritabwaho ngo harengerwe ubuzima bwe nyuma yo guhumeka umwuka mubi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo