Perezida Donald Trump yashinje Obama kumwumviriza

Perezida Donald Trump umenyereweho kunyuza ku rubuga rwa Twitter ubutumwa bukakaye, kuri iyi nshuro yashinje uwo yasimbuye kumwumviriza kuri telefone igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari mu gihe cy’amatora.

Donald Trump yatangaje ko telefone zumvirizwaga ziherereye mu muturirwa we wa Trump Tower. Yavuze ko Obama ari umuntu mubi cyangwa se w’umurwayi ndetse ibi bikorwa bye abigereranya n’igikorwa cya Watergate, igikorwa cy’ubutasi cyabayeho mu bya Politiki ndetse biza gutuma Richard Nixon yegura muri 1974.

Ati " Ni iki cyatumye Perezida Obama yumviriza telefone zanjye mu gihe nari mu bikorwa by’amatora. Ibi ni nka Watergate ya Nixon. Ni umuntu mubi cyangwa se umurwayi."

Donald Trump yahamije ko kumwumviriza byabayeho mu kwezi k’Ukwakira 2016. Ibi byose Perezida Trump yabitangaje mu butumwa bw’inkurikirane yanyujije kuri Twitter ariko ntiyigeze atanga ibimenyetso bifatika cyangwa ngo agire byinshi abivugaho. Trump yavuze ko habonetse umwunganira mu mategeko w’umuhanga ngo hagaragazwa uburyo Obama yamwumvirizaga.

Trump yavuze ko Obama ari umuntu mubi cyangwa se akaba ari umurwayi

Trump yemeje ko nashaka umwunganira mu mategeko, urubanza ruzaba ari injyanamuntu, hakagaragazwa ibimenyetso by’uburyo Obama yamwumvirizaga

Ibi byose Trump yatangaje ngo yabikoze nta mujyanama we n’umwe agishije inama nkuko umunyamakuru wa Washington Post , Robert Costa yabitangaje na we abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Costa yagize ati " Abajyanama benshi ba Trump benshi babyutse muri iki gitondo batungurwa no kubona ubutumwa bwa Trump kuri twitter. Ntabwo bari babwiwe iby’iki gikorwa niko umwe mu byegera bye yabitangaje."

Nubwo ntakindi kimenyetso yatanze, Trump yavuze ko Obama yashyize udufata amajwi mu muturirwa we Trump Tower. Mbere y’uko atanga ibindi bimenyetso bifatika, inzobere mu bya Politiki zatangaje ko iki kibazo kizabyara ibindi bibazo bikomeye cyane.

Yaba Perezida Obama cyangwa undi uwo ariwe wese mu biro by’umukuru w’igihugu, White House, nta numwe wigeze ategeka ko humvirizwa n’umuturage n’umwe wa Amerika.” Aya ni amagambo ya Kevin Lewis, umuvugizi wa Obama yatangaje mu itangazo yashyize hanze risubiza ibyo Trump yareze Obama.

Umuvugizi wa Obama yemeje ko uyu muperezida ucyuye igihe atigeze yumviriza Trump cyangwa undi muturage wa Amerika

Si ubwa mbere Leta ya Amerika ishinjwa kumviriza abantu biganjemo abakuru b’ibihugu

Muri 2013 Edward Snowden yatangaje inkuru yatumye Ubudage bugwa mu kantu ndetse busa nkaho bugambaniwe na Amerika bakoranaga bya hafi. Edward Snowden yahoze ari umukozi mu biro by’ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo cya National Security Agency (NSA). Kuva ku itariki 06 Kamena 2013 nibwo uyu mugabo w’umuhanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa (informaticien) yatangiye kumena amabanga ahanitse ya Amerika (Top secrets). Amabanga Snowden yamenye abinyujije mu itangazamakuru ni agendanye cyane cyane n’ubutasi Amerika n’Ubwongereza bikora byumviriza Telefone z’abantu ku isi yose.

Kuva muri 2002 Amerika ngo yumviriga chancelière w’Ubudage Angela Merkel twakwita ko ariwe ubuyoboye. Muri 2009 nabwo ikigo cy’ubutasi cya Amerika NSA( National Security Agency ) cyumvirije Angel Merkel. Iki gihe ngo inzego z’Ubutasi zashakaga kumenya icyo atekereza ku kibazo cya Iran byavugwaga ko itunze ibisasu bya kirimbuzi nubwo ngo na nyuma yaho NSA yakomeje kujya yumviriza telefone ye.

Nyamara ibi Amerika yabikoze, mu gihe Ubudage bwari mu bihugu byayifashaga kumviriza Abayobozi b’Ubufaransa ndetse no mu bindi bihugu by’Iburayi nkuko ikinyamakuru l’Express cyabitangaje mu nyandiko yacyo yo muri Mata 2015, inyandiko cyahaye umutwe ugira uti “Berlin aurait espionné des officiels français et européens pour la NSA’.

Muri iyi nyandiko iki kinyamakuru gihamya ko BND, urwego rw’Ubutasi rw’Ubudage rwakoranaga bya hafi na NSA. Ibinyamakuru Mediapart na Libération byatangaje ko NSA yumvirizaga abayobozi b’igihugu cy’Ubufaransa harimo Chirac, Sarkozy na Francois Hollande kuva muri 2006 kugeza muri 2012 uretse ko hari n’ibindi bitangazamakuru bitangaza ko uku kumviriza abayobozi b’Ubufaransa byatangiye muri 2004.

Kuneka abakuru b’ibindi bihugu n’inganda zinyuranye kwa NSA ubwo byamenyekanaga bitewe na Snowden byateje impagarara ndetse no kutarebana neza kw’ibihugu byumvirizwaga na Amerika ifatanyije n’ibigo bindi by’ubutasi birimo GCHQ (Governement Communication Headquaters ) cyo mu bwongereza, CSTC (Centre de la sécurité des télécommunications Canada)yo muri Canada , ASD (Australian Signals Directorate) cyo Australia, na GCSB (Government Communications Security Bureau) cyo muri Nouvelle- Zélande.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • baptiste

    Niba koko afite ibimenyetso,yamurega mubutabera.kuko sibyiza kuvogera,umugabo mugenzi wawe!!!

    - 4/03/2017 - 13:15
Tanga Igitekerezo