Nyuma y’uko Perezida wa Amerika avuye ku butegetsi, imodoka ye ijya he

Uretse indege buri mu Perezida wa Amerika wese agendamo ya Air Force One, buri muperezida agira imodoka yihariye imukorerwa agendamo. Nyuma y’uko Perezida wa Amerika arangije igihe cye cyo gutegeka , iyi modoka ijya he?

Iki ni ikibazo twabajijwe n’umukunzi wa rwandamagazine.com . Ikibazo cye cyaragiraga kiti “ Nkunda gusoma inkuru mutugezaho , zinyungura ubumenyi bwinshi mu buzima bwa buri munsi . None nashakaga gusobanukirwa kubijyanye n’imodoka zitwara Perezida wa Amerika aho zijya iyo avuye ku buyobozi? Ese arazigumana cyangwa bazishyira ku isoko?

Ibidanzwe wamenya kuri ‘The beast ‘ yari isanzwe igendwamo na Barack Obama

Buri modoka Perezida wa Amerika uba ukiyobora agendamo bayita Cadillac one, babihina ikitwa Caddy One nk’uko indege iba yitwa Air Force One. Bayita kandi Limousine One, gusa iya buri mu perezida wa Amerika yose igira izina yihariye. ‘The beast ‘cyangwa se ikinyamaswa mu Kinyarwanda niryo zina imodoka ya Obama yitwa.

Mbere y’uko dusubiza ikibazo twabajijwe na mugenzi wacu, icyo wamenya ni uko imodoka Perezida Obama yagendagamo , niyo modoka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe ku isi ndetse ikarusha n’izabaperezida bamubanjirije. Nkuko tubikesha Business Insider mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘There is no car like the president’s armored limo — aka ’The Beast’, iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice y’amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni Magana abiri na mirongo itanu na zirindwi z’amanyarwanda(1.257.000.000 RFW). Obama afite ubu bwoko bw’imodoka 12 agenda ahinduranya. Iyo zitari gukoreshwa, ziba ziparitse mu biro bikuru by’urwego bishinzwe ubutasi, zigacungirwa umutekano amasaha 24 kuri 24.

The Beast ya Obama ikozwe mu cyuma kigizwe n’uruvange rw’amoko y’ibyuma bine: Aluminium, Steel, Titanium na Ceramic. Ububiko bwa Lisansi (Essence) bukoze ku buryo bwihariye kuburyo niyo umuriro waturuka hanze, iyi modoka itashya. Joseph J. Funk watwaraga imodoka ya Perezida wa Amerika hagati ya 1994-1995 yatangaje ko imodoka ubu perezida Obama agendamo ariyo iri kurwego rwo hejuru mu gukoranwa ubuhanga.

Iyi modoka nubwo bimwe mu bintu bihambaye ifite byashyizwe ahagaragara, ngo na bamwe mu bagize urwego rw’ubutasi rwa Amerika ntibayiziho byinshi. Joseph yagize Ati “ Ni mu rwego rwo gutuma abanzi batamenya amabanga yayo. Urugero iyo umuntu amenye ibiro imodoka ipima ashobora kumenya uburemere bw’intwaro iba itwaye, niyo mpamvu ibiro byayo bihora ari ibanga rikomeye.”
Uyu mushoferi kandi akomeza yemeza ko amapine yayo aramutse arashwe agapfumuka iyi modoka ikomeza ikagenda igihe kinini nta kibazo igize cyangwa ngo hahindurwe amapine.

Joseph yakomeje asobanura ko umuntu utwara iyi modoka aba ari umuntu ukora mu nzego z’ubutasi, yaratojwe gutwara iyi modoka igihe kinini, akamenya imikorere yayo yose kugeza kucyo yakora igihe itewe igisasu cyo mu bwoko bwa LPG. Iyo iyi modoka irashwe ibisasu byo mu bwoko bwa Missiles ifite uburyo ikozemo buyobya ibi bisasu bikagwa ahandi akaba ariho biturikira.

Iyo Perezida w’Amerika yagiye ahantu, mu gihe atarinjira mu ndege ye, imodoka za Limo one ngo ziba ziparitse ahantu camera z’amateleviziyo zitazibona hafi y’indege, ku buryo haramutse haba ikibazo gituma avanwa aho vuba na bwangu ahita yinjizwamo akajyanwa.

Mu gice cy’inyuma(trunk) habikwa ibicupa biba birimo imyuka byifashishwa igihe habaye igitero cy’imyuka ihumanya. Muri iki gice kandi habikwamo ubwoko bw’amaraso ya Perezida yakwifashishwa igihe yaba agize ikibazo gituma akenera guhabwa amaraso.

Ku gice cy’imbere hariho camera zireba nijoro(night vision camera), ndetse n’ibyuma bitera imyuka iryana mu maso. Izi camera zifasha utwaye iyi modoka no kuba yayitwara mu gihe cy’umwijima. Urugi rwayo rufite uburemere nk’urw’indege ya Boeing 747’s.

Ibirahure byayo ntibimenwa n’amasasu. Limo One(The Beast ) ikozwe kuburyo ishobora gusohora ibyuka biryana mu maso ndetse ikabasha no kurashisha ibisasu byo mu bwoko bwa Grenade. Ifite imyanya 7: umwe wa shoferi, uw’umuntu uyoboye urwego rukuru rw’iperereza ruba ruherekeje Perezida, Perezida ubwe ndetse n’indi myanya 4 yinyongera.

Nyuma y’uko Perezida wa Amerika arangije manda, imodoka yagendagamo zijya he?
Mu gusubiza ikibazo cya mugenzi wacu, twifashishije inyandiko y’ikinyamakuru Fox News. Mu nkuru igira iti ‘2017 presidential limousine spotted undergoing secret tests’, iki kinyamakuru gitangaza ko ubusanzwe imodoka za Perezida ucyuye igihe zihabwa abandi bayobozi, zigakomeza gukoreshwa , indi imwe muri zo igashyirwa mu nzu ndangamurage ifite aho ihurira n’ibiro bya Perezida.

Imodoka Trump azagendamo yatangiye gukorwa muri 2013

Mu nkuru ya Fox News twavuze haruguru, iki kinyamakuru kinatangaza ko imodoka ya Perezida mushya(Donald Trump) yatangiye gukorwa muri 2013. Uruganda rwa General Motors nirwo rwahawe kontaro yo gukora imodoka nshya Perezida Trump azajya agendamo.

Imodoka Donald Trump azagendamo yagaragaye bwa mbere igeragezwa mu muhanda tariki 22 Mutarama 2016 , igaragara bwa mbere ku rubuga Auto Blog nubwo amafoto yayo yakwirakwiriye ku binyamakuru byinshi, Donald Trump amaze gutsinda amatora. Iyi modoka ijya kumera nka Cadillac sedan ifite ibara ry’umukara nk’uko bimeze ku modoka yatwaraga Perezida Barack Obama. Ifite ubushobozi bwo guhindura ibara kugira ngo yiyoberanye igihe bibaye ngombwa. Ibindi biyiranga biracyagizwe ibanga n’inzego z’ubutasi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo