Nigeria : Ibitero-shuma bigabwe n’amabandi bimaze guhitana abagera ku 100 mu cyumweru kimwe

Perezida wa Nijeriya Mohamed Buhari yagiranye inama mu muhezo n’abakuru b’inzego z’umutekano mu gihugu cye. Ibi bibaye mu gihe hari igitutu giterwa n’umutekano ukomeje kuzamba mu bice by’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Umuyobozi mukuru w’ingabo Jenerali Gabriel Olonisakin yabwiye abanyamakuru ko iyo nama yari igamije gufata ingamba ku bibazo byugarije igihugu birimo ifatwa bunyago ry’abaturage, ikibazo cy’amabandi n’ibindi.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko umukuru w’igihugu yategetse ko aba bayobozi bafata ingamba zihamye zo guhangana n’amabandi vuba cyane kandi batajenjetse.

Iyo nama yitabiriwe n’abakuriye abasirikare barwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere hamwe n’umujyanama w’umukuru w’igihugu muby’umutekano.

Nijeriya imaze kujegezwa n’urukurikirane rw’ibitero by’abagizi ba nabi n’umutekano muke uterwa n’abahezanguni ba Boko Haram mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu. Ibitero-shuma byagabwe n’amabandi mu cyumweru kimwe bimaze guhitana abagera ku 100 mu ntara ya Zamfara. Abagaba ibyo bitero mu giturage bashimuta inka cyangwa bagatwara abantu bunyago kugira ngo basabe incungu.

Imvururu zimaze kugera no mu ntara ya Kaduna ihana imbibe n’iya Zamfara. Ibyo bitero byabaye intandaro y’intambara hagati y’abahinzi n’aborozi bapfa ubutaka. Igipolisi kiravuga ko mu karere ka Katsina aho perezida Buhari akomoka, hamaze gupfa abantu 14 baguye mu ntambara hagati y’abashimusi b’inka n’imitwe y’abasivili yitwara gisirikare ishyigikiwe na leta mu rwego rwo kugira ngo yunganire inzego z’umutekano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo