Nairobi: Bahagurukiye abafata ku ngufu abagore mu bitaro

Imyigaragambyo y’abasaba gukaza umutekano no kurushaho kwita ku babyeyi mu bitaro bikuru byitiriwe Kenyatta biri mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya.

Inyandiko yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ni yo yakuruye iyi myigaragambyo y’abasaba gukaza umutekano no kurushaho kwita ku babyeyi mu bitaro bikuru byitiriwe Kenyatta biri mu murwa mukuru Nairobi.

Ugenzura itsinda ryitwa "Buyer Beware" kuri Facebook yatangaje inkuru y’umubyeyi wavuze ko umukozi w’ibi bitaro yendaga kumusambanya ku gahato habura gato, mu gihe uyu mubyeyi yajyaga konkereza umwana we muri coridoro y’ibitaro. Abandi bagize itsinda Buyer Beware na bo bahise bavuga ko hari amakuru nk’ayo bafite ku myitwarire idahwitse y’abakozi b’ibi bitaro.

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri, minisitiri w’ubuzima Cleopa Mailu yasabye polisi gukora iperereza, kandi yijeje gufata ingamba ashingiye ku bizarivamo.

Abigaragambije kuri uyu wa kabiri bageze kuri minisiteri y’ubuzima basaba gukaza umutekano ku bitaro, bahava berekeza ku bitaro bivugwaho iki kibazo; bageze ku marembo yabyo batangira gutukana n’abakozi babyo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo