Muri Sudani hatangiye imyigaragambyo ikomeye y’amasaha 48 mu gihugu hose

Abatavuga rumwe n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani batangiye imyigaragambyo idasanzwe y’amasaha 48 mu gihugu, mu gihe hakiri ukutumvikana ku buryo bwo kuyobora, ibyumweru bitandatu nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Omar al-Bashir.

Ishyirahamwe ry’abakozi muri Sudani (Sudanese Professionals Association, SPA) yayoboye imyigaragambyo yavanyeho ubutegetsi ni nayo yatumije iyi myigaragambyo ikomeye itangira kuri uyu wa kabiri.

BBC itangaza ko iraba igamije gushyira igitutu ku nama ya gisirikare iyoboye Sudani ngo ihe ubutegetsi abasiviri.

SPA ivuga ko abaturage, ibigo bya leta n’ibyigenga bose bitabira iyi myigaragambyo. Bitegayjwe ko imirimo myinshi iza guhagarara n’ikibuga cy’indege cyo ku murwa mukuru Karthoum kigafunga.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, ishyaka "National Ummah Party" (NUP) - ubusanzwe rishyigiye imyigaragambyo - ryavuze ko iyi myigaragambyo yateguwe nabi kandi ku gihe kitari nyacyo.

Hari andi mashyaka asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi nayo yanenze iyi myigaragambyo yahamagajwe na SPA mu gihugu hose.

Ibiganiro byo gushyiraho leta y’inzibacyuho muri Sudani, byahuzaga inama ya gisirikare n’amashyaka ashaka ko buhabwa abasiviri, byahagaze mu cyumweru gishize ntacyo bigezeho.

Kutumvikana gushingiye ku bagomba kuba bagize inama ngenzuzi - urwego ruzaba rukuriye guverinoma y’inzibacyuho - bakwemeranya gushyiraho.

Inama ya gisirikare ubu iranengwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Sudani ko yategetse guhagarika abanyamakuru ba televiziyo esheshatu zo mu gihugu kuko bagiye mu myigaragambyo.

Abayinenga bavuga ko no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Bwana Bashir, itangazamakuru ryagenzurwaga bikomeye kandi rikinjirirwa n’ubutegetsi.

Umuyobozi w’iyi nama ya gisirikare, Liyetona Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, yagiye muri Sudani y’Epfo ku munsi w’ejo ku wa mbere, abonana na Perezida Salva Kiir baganira ku mibanire y’ibihugu byombi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo