Mugabe yanze gutangaza ko yeguye…Zimbabwe mu gihirahiro

Mu ijambo yavuze rica imbonankubone kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yanze kwegura ku butegetsi nkuko yabisabwaga n’abasirikare ndetse bikaba byari byitezwe na benshi mu banyagihugu , harimo n’abadashaka ko akomeza kuyobora.

Ibi Mugabe yabivuze mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017, nyuma y’uko ku manywa yari yamaze kwirukanwa ku buyobozi bw’ishyaka Zanu-PF risanzwe riri no ku butegetsi.

Nubwo benshi bari biteze ko yegura, mu ijambo rye ryamaze iminota 30, Mugabe yagarutse ku bamunenga, ku bihumbi byakoze imyigaragambyo bisaba ko yegura ndetse no ku basirikare bakuru bayoboye igikorwa cyo gufata ubutegetsi mu cyumweru cyashize.

Mugabe yavuze ko Zimbabwe idakwiriye kuyoborwa n’icyo we yise ukwihorera kudafite icyo kwamarira Abanya – Zimbabwe, bityo ko adafite ubushake bwo kwegura. Yakomeje avuga ko bakwiriye gukemura ibibatandukanya mu buvandimwe.

Mugabe wakomeje asubiramo iby’intambara zo kubohora Zimbabwe zo muri 1970 , yavuze ko igikorwa cyakozwe n’igisirikare guhera ku wa kabiri cyo gufata ubutegetsi, ko abona ko ari igikorwa bakoze babitewe no gukunda igihugu no guhangayikira umudendezo wacyo ndetse ko ntacyo cyahungabanyije ku buryo ubutegetsi bukurikirana nkuko itegeko nshinga rya Zimbabwe ribiteganya.

Mugabe yagize ati " Ndabizi ko hari impinduka zabaye mu ishyaka, harimo no kunanirwa kwabayeho mu minsi yashize, ku buryo bishobora gutuma uburakari buzamuka mu bice bimwe…ariko ndizera ntashidikanya ko kuva iri joro igihugu cyose kiri bufatanyirize umugozi umwe."

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo Mugabe yari yirukanywe ku buyobozi bw’ishyaka Zanu –PF , ndetse asabwa n’abayobozi bakuru b’iryo shyaka uko ari 200 ko yakwegura no ku mwanya wa Perezida, yakwanga akazeguzwa n’inteko ishinga amategeko ku wa Kabiri. Hari mu nama idasanzwe ya Zanu –PF yabereye muri Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe. Abo bayobozi kandi banirukanye mu ishyaka Grace Mugabe, umugore wa Perezida Mugabe. Bamwirukanye hamwe n’abandi 20 bari basanzwe ari ibyegera bye.

Nyuma yo kwirukanwa ku buyobozi bw’ishyaka, benshi muri abo 200 bakuye Mugabe ku buyobozi bwa Zanu – PF bagaragazaga ibyishimo ndetse banaririmba izina rya Emmerson Mnangagwa.

Emmerson Mnangagwa, uheruka kwirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Zimbabwe niwe wahise atorerwa kuyobora Zanu – PF by’agateganyo. Mnangagwa ni nawe witezwe ko ashobora gusimbura Mugabe ku mwanya wa Perezida wa Zimbabwe.

Gukurwa ku mwanya w’umukuru w’ishyaka rya Zanu –PF bije bikurikira imyigaragambyo yabaye mu gihugu cyose ku wa Gatandatu isaba Mugabe kuva ku butegetsi.

Chris Mutsvangwa uyobora abarwanye intambara yo kwibohora kwa Zimbabwe yatangaje ko kweguzwa kwa Mugabe kuzakorwa nkuko kwari kwateganyijwe.

Mutsvangwa unayoboye ubukangurambaga bwo kweguza Mugabe yandikiye ubutumwa bugufi Reuters avuga ko nyuma y’uko Mugabe yanze kwegura, abaturage bazasubira mu mihanda ya Harare ku wa Gatatu.

Abasesenguzi bemeza ko Mugabe ashobora gutuma abasirikare bakoresha ingufu kugira ngo ave ku butegetsi, ibintu bishobora kwinjirwamo n’igisirikare cyo mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo baherereyemo.

Umuryango wa SADC ( South African Development Community ) uyobowe na Afurika y’Epfo ugomba guhurira muri Angola kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo ngo baganire ku kibazo cya Zimbabwe.

Mu cyumweru gishize, SADC yari yasabye ko ikibazo gikemurwa hakurikijwe itegekonshinga. Ni ibyumvikanishaga ko bari gusaba igisirikare kureka Mugabe agakomeza kuyobora manda yatorewe yo kuba Perezida.

Umwe mu bantu bari hafi y’igisirikare, yatangaje ko Mugabe yasabye ko yaguma ku butegetsi kugeza igihe amatora y’umukuru w’igihugu azabera. Ni amatora ateganyijwe mu mpeshyi itaha.

Igisirikare cya Zimbabwe gitangaza ko kidashaka gukomeza gufata burundu Guverinoma ariko kikanemeza ko kidashaka gusiga Mugabe ku buyobozi. Abarebera hafi ibiri kubera muri Zimbabwe batangaza ko igisirikare cya Zimbabwe no mu gihe kizaza gishobora kuzakomeza kugira ijambo rinini.

Inkuru bijyanye:

Zimbabwe:Ibihumbi biri kwigaragambya basaba Mugabe kuva ku butegetsi -AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo