Mugabe nanapfa, azahatanira amatora ari umurambo – Grace Mugabe

Grace na Robert Mugabe ubwo bitabiraga umunsi mukuru muri Harare muri iki cyumweru

Grace Mugabe yabwiye abashyigikiye umugabo we w’imyaka 92, ko azaba ari mu bahatanira amatora nubwo yaba yaramaze gupfa.

Perezida Robert Mugabe uyobora Zimbabwe ngo azahatanira amatora ateganyijwe umwaka utaha ‘ari umurambo’ n’ubwo yapfa mbere yayo. Aya ni amagambo yatangajwe n’umugore we, Grace Mugabe.

Grace Mugabe yashinje bamwe mu bayobozi b’ishyaka rya Zanu-PF gushaka kugambanira umugabo we , bakamukura ku butegetsi, yongeraho ko naramuka apfuye , abamushyigikiye bazamushyira ku rupapuro rw’itora kugira ngo bamwereke urukundo bamufitiye.

Imana nimuhamagara, tuzamushyigikira ari umurambo.”Aya ni amagambo yabwiye ibihumbi by’abarwanashyaka ba Zanu-PF bari bateraniye muri ‘meeting’ yabereye mu gace ka Buhera, mu burasirazuba bwa Zimbabwe. Ni amagambo yavuze mu rurimi rwitwa ‘Shona’ nkuko ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru cyabitangaje mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ’Robert Mugabe could contest election as corpse, says wife’

Perezida Robert Mugabe yavutse tariki 21 Gashyantare 1924. Ku wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017 azaba yujuje imyaka 93. Ku itariki 25 Gashyantre 2017 hateganyijwe umunsi mukuru udasanzwe ugomba kumukorerwa.Muri iki gihe ntabwo agikunda kugaragara mu ruhame ahubwo umugore we Grace Mugabe w’imyaka 51 niwe uri kugaragara cyane mubijyanye na Politiki.

Mugabe yagiye ku butegetsi ubwo hakurwagaho ubuyobozi bw’ abazungu ba nyamuke muri Zimbabwe nyuma y’imyaka y’intambara. Grace Mugabe yikomye abo bari kumwe mu ishyaka rimwe nabo barwanye intambara yo kwirukana abazungu muri Zimbabwe, ababwira ko nabo bashaje , ko badashobora kuyobora.
Ati “ Umuntu wari kumwe na Mugabe muri 1980, nta burenganzira afite bwo kumubwira ko ashaje. Niba mushaka ko Mugabe ava ku butegetsi, namwe mwajyana. Namwe mugomba kuvaho, hanyuma natwe tukabasimbura kuko ntitwari duhari muri 1980.” Ibi yabivuze yitunga urutoki.

Grace Mugabe yakunze guharanira icyubahiro cy’umugabo we, ndetse mu minsi yashize yavuze ko nibiba ngombwa azamushakira igare ryo kugenderaho (wheelchair) akaba ariwe uzajya arimusunikira kugira ngo akomeze kuyobora. Mugabe ubwe yavuze ko ashaka kubaho kugera ku myaka 100 ndetse akaba yifuza kuyobora ubuzima bwe bwose.

Robert Mugabe utagikunda kugaragara mu ruhame, agiye kuzuza imyaka 93

Grace Mugabe muri ’meeting’ yabereye muri Buhera

Abantu bari benshi cyane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • sangwa antoine

    Mugabe bamureke yabugiyeho abikoreye kdi abaturage be bafite byose barahinga bakeza ntanzara bafite nubwo ifaranga ryabo ryaguye

    - 17/02/2017 - 23:28
Tanga Igitekerezo