Misiri: Hosni Moubarak yagizwe umwere ku bwicanyi bwakozwe ahirikwa ku butegetsi

Urukiko rusesa imanza mu Misiri rwahanaguye ibyaha by’ubugambanyi kuri Hosni Mubarak wahoze ayobora igihugu cya Misiri wari warakatiwe gufungwa burundu muri 2012.

Hosni Moubarak, wayoboye Misiri imyaka 30 yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage bigaragambyaga muri Gashyantare 2011 ari nabwo yakuwe ku butegetsi. Icyo gihe imyigaragambyo yamaze iminsi igera kuri 18, abigaragambya 850 nibo bayiguyemo.

Muri 2012 nibwo yari yakatwe gufungwa burundu kubera uru ruhare yashinjwaga muri ubu bwicanyi ariko urukiko rusesa imanza rwasabye ko uru rubanza rwongera kuburanishwa ruherewe mu mizi. Ni iburanisha ryasubiwemo inshuro ebyiri. Kuri uyu wa kane tariki 02 Werurwe 2017 nibwo urukiko rusesa imanza rwamuhanaguyeho ibyaha byose ndetse ntanahandi iki cyemezo cyemerewe kujuririrwa.

Hosni Moubarak ufite imyaka 87 yamaze igihe kinini cy’igifungo cye mu bitaro bya gisirikare aho yakurikiranwaga kubera impamvu z’uburwayi kuva muri 2011 ubwo yafatwaga agafungwa. Muri Mutarama 2016 nibwo urukiko rwakatiye Hosni Moubarak igifungo cy’imyaka 3 we n’abahungu be Alaa na Gamal ku cyaha cya ruswa bashinjwaga. Mubarak n’abahungu be bashinjwaga kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 13,5 z’ama Euro. Gusa imyaka 3 yakatiwe gufungwa n’ubundi yari yarayimaze afunze.

Nyuma yo kugerwa umwere, Hosni Moubarak agomba guhita arekurwa. Kuva urubanza rutangira, yakunze kuvuga ko ari umwere, ko ndetse igihe aricyo kizabigaragaza nkuko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo