Hanze y’U Rwanda

Miliyari no kwitwa ‘umutegetsi w’ikirenga’, imperekeza ya Nkurunziza

Miliyari no kwitwa ‘umutegetsi w’ikirenga’, imperekeza ya Nkurunziza

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yageneye Perezida Petero Nkurunziza ndetse na Melchior Ndadaye (utakiriho) imperekeza ya miliyari y’amafaranga, umushahara wa buri kwezi ubuzima bwe bwose ndetse n’amazina y’icyubahiro kuri Nkurunziza.

Ni umushinga w’itegeko watowe ejo ku bwiganze mu Nteko, iri tegeko rivugurura iryo mu 2004 ryagenaga ibigenerwa umukuru w’igihugu nk’uko bitangazwa n’inteko y’u Burundi.

Umunyamakuru wari witabiriye imirimo y’Inteko ejo kuwa kabiri yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abashingamateka (abadepite) baganiriye ku mafaranga batekerera umukuru w’igihugu urangije manda ye watowe n’abaturage.

Abagize inteko ariko bemeje ko iri tegeko ritareba abafashe ubutegetsi mu Burundi kuri ’coup d’etat’ abo ni Michel Micombero, Jean Baptiste Bagaza na Pierre Buyoya.

Abashingamateka bamwe ngo bavugaga ko perezida yahabwa miliyoni 500 z’amarundi, abandi miliyari imwe, abandi miliyari ebyiri.

Uyu munyamakuru utifuje gutangazwa umwirondoro ati: "Byarangiye bumvikanye ko bazabaterera miliyari imwe y’amafaranga y’u Burundi". Ayo ni agera ku $530,000."

Kuri iyo mperekaza haziyongeraho guhembwa umushahara wa buri kwezi, uwo mushahara ngo ungana n’umushahara uhembwa umushingamateka muri uyu mwaka kongeraho kimwe cya gatatu(1/3) cy’umushahara wa minisitiri w’intebe (umwanya wemejwe n’itegeko nshinga rishya).

Kuri ibi haziyongeraho guhabwa uturusho (avantages) nk’izihabwa visi perezida nko; kumuhahira, kumugurira imyenda, amavuta y’imodoka…

Kuri ibi kandi hiyongeraho kumwubakira inzu yo mu bwoko bwa Villa aho ashaka mu Burundi, kumuha abamurinda n’imodoka esheshatu zimuherekeza.

Uyu mushinga w’itegeko ureba kandi n’abategetse u Burundi badatowe n’abaturage ariko bashyizweho n’inteko cyangwa amasezerano ya Arusha.

Abo ni nka Cyprien Ntaryamira, Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye kuri aba bategetsi Inteko ejo yavuze ko iziga ibyo nabo bazagenerwa ariko ngo biri munsi y’ibi byavuzwe.

Inteko ishinga amategeko yanditse isobanura ko kwemerwa k’ubutegetsi guterwa n’uko uburiho yabugezeho.

Ikavuga ko uwafashe ubutegetsi kuri ’coup d’état’ adakwiye gushimwa, ko uwabugezeho byumvikanyweho n’abanyapolitiki nawe atafatwa n’uwatowe n’abaturage mu nzira za demokarasi.

By’umwihariko kuri Bwana Nkurunziza inteko yatoye yemeza ko azamurwa mu nteko agahabwa amazina y’icyubahiro ya "umutegetsi w’ikirenga" na "indongozi yo gukundisha igihugu".

Ku mbuga nkoranyambaga Abarundi bamwe bagaragaza ko ibyagenewe umukuru w’igihugu, cyane Bwana Nkurunziza ukiriho, ari umurengera ku gihugu gikennye kandi kiri mu bihe bidasanzwe by’ingengo y’imari.

Abandi bavuga ko ari macye ku muntu wakoreye akitangira igihugu, bakabona ko akwiye arenze ayo.

Umushinga w’iri tegeko washyigikiwe n’inama y’abaminisitiri b’u Burundi iteraniye i Gitega uyu munsi kuwa gatatu nk’uko byatangajwe kuri Twitter n’umuvugizi wa perezida w’u Burundi.

BBC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)