Messi, Cristiano , Neymar, n’ibindi byamamare bikomeje kwihanganisha ab’i Barcelona bagabweho ibitero

Nubwo bahora bahanganye mu kibuga, bahatanira ibikombe n’ibihembo binyuranye bakunda guhuriraho, bwa mbere Messi na Cristiano Ronaldo bahurije ku gutanga ubutumwa bugaragaza akababaro batewe n’ibitero by’iterabwo byabereye i Barcelona bigahitana abantu 15.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017, ku muhanda uzwi cyane wa Las Ramblas w’i Barcelona muri Espagne niho habereye igitero cya mbere cy’iterabwoba ubwo umwiyahuzi yashoye imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo mu kivunge cy’abantu biganjemo ba mukerarugendo, hapfa 13, abandi 100 barakomereka.

Nyuma yo kugonga abo bantu, uwo mwiyahuzi yahise acika agenda n’amaguru nyuma y’uko atangira guhigwa na Polisi yo muri Espagne.

Abakomerekeye muri iki gitero ndetse n’abahitanywe nacyo bakomoka mu bihugu 30 bitandukanye nkuko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza. Abo ni abakomoka mu bihugu nka Ubufaransa, Ububiligi, Ubutaliyani Ubudage, Venezuela, Australia, Ireland, Peru, Algeria n’Ubushinwa.

Undi muntu umwe na we yishwe n’imodoka mu Mujyi wa Cambrils uherereye ku birometero 120 ugana mu Mujyepfo ya Espagne. Ikindi gitero cya 3 cyabereye mu mujyi muto wa Alcanar uherereye mu Majypefo ya Barcelona ubwo inzu yaturikijwe, hapfa umuntu umwe, abandi 16 barakomereka.

Bamwe mu bapfuye bamaze kumenyekana imyirondoro yabo harimo Bruno Gulotta ukomoka mu Butaliyani n’umugore ukomoka mu Bubiligi witwa Elke Vanbockrijck .

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Lionel Messi wabaye muri Barcelona kuva afite imyaka 14(ubu afite 30) yagize ati “ Ndihanganisha kandi nifatanyije n’inshuti , abavandimwe b’abantu baburiye ababo mu gitero giteye ubwoba cyabaye muri Barcelona yacu nziza ndetse namagana igikorwa cyo guhohotera abantu.”

Yunzemo ati “ Ntabwo tuzamanika amaboko…hari benshi muri twe bashaka kubaho mu isi irimo amahoro, itarimo urwango …aho kubahana no kutagira uhoboterwa aribyo bizaba ishingiro yo kubaho.”

Abinyujije kuri Twitter, Cristiano yagize ati “ Amakuru atari meza ari guturuka i Barcelona. Twifatanyije kandi twihanganishije imiryango n’abavandimwe b’ababuze ababo.”

Uretse Messi na Cristiano, abandi bakinnyi bakomeye mu mikino itandukanye nabo bagaragaje akababaro batewe n’iki gitero ndetse banihanganisha imiryango yabuze ababo.

Muri abo harimo Neymar wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona, Andres Iniesta ukinira FC Barcelona, Luis Suarez ukinira FC Barcelona, umukinnyi ukomeye wa Tennis, Rafael Nadal, umukinnyi wa Basketball Pau Gasol. Undi mukinnyi watanze ubutumwa bwe ni Marc Marquez ukina umukino wo gusiganwa kuri moto ndetse akaba anakomoka muri Ntara ya Catalonia umujyi wa Barcelona ubarizwamo n’abandi banyuranye.

Iker Casillas wahoze akinira ikipe ya Real Madrid ndetse akaba akomoka muri Espagne, we yagize ati “ Mbega akababaro. Nifatanyije n’abagizweho ingaruka n’iki gitero ndetse n’imiryango yaburiyemo ababo. Barcelona nyifurije gukomera no kugira imbaraga.”

Sergio Ramos ukinira ikipe ya Real Madrid yagize ati “ Twamaganye iterabwoba. Iterabwoba nirihagarare.”

Unai Emery utoza Paris Saint Germain yo mu Bufaransa naho higeze kuba igitero nk’icyabaye i Barcelona yatangaje ko yababajwe n’ibyahabaye, yongeraho ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo.

Ibinyujije kuri Twitter, ikipe ya Barcelona nayo yatangaje ko yababajwe n’igitero cyagabwe mu Mujyi ibarizwamo , yongeraho ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo. Ikipe ya Barcelona yanongeyeho ko abakinnyi b’ikipe yabo bazambara udutambaro tw’umukara mu mukino bazakina na Real Betis ku cyumweru.

Ikipe ya Real Madrid nayo yohereje ubutumwa bw’akababaro naho ikipe ya Villarreal yo ihita isubika kwerekana umukinnyi Carlos Bacca nka kimwe mu bimenyetso cyo kunamira abazize icyo gitero.

Amakipe yo muri Espagne yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icyiciro cya kabiri arakina imikino yayo abanje gufata umunota wo kwibuka abaguye muri ibyo bitero ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru iraba itangira kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2017. Ibi byatangajwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne.

Imodoka yakoreshejwe mu kugonga abantu bari mu kivunge

Hakomeretse abagera ku 100

Abakinnyi n’ibindi byamamare bikomeje kwifatanya n’ababuze ababo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo