Mbere gato y’uko Ubushinwa na Amerika bayigaho, Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza indi missile

Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mata 2017 nibwo Koreya ya Ruguru yarashe Missile mu mazi yo mu nyanja y’Ubuyapani iturutse ku mwaro wayo ya Sinpo uherereye mu Burasirazuba.

Hari mu igerageza rije rikurikira ayandi iki gihugu cyakunze gukora mu rwego rwo kugera ku ntego yo gukora Missile ya kirimbuzi (nuclear missile). Minisiteri y’ingabo za Koreya y’Amajyepfo , ubusanzwe idacana uwaka na Koreya ya Ruguru, yatangaje ko iki gisasu cyagenze intera ya kilometero 60 (40 miles) nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ubuyapani bwatangaje ko iki gikorwa ari ubushotoranyi, naho Koreya y’Epfo yo itangaza ko ari ikibazo giteye inkeke ku mudendezo n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Iri geragezwa ry’iki gisasu ribayeho mbere gato y’uko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping agirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azaba agiye guhura na President Donald Trump. Ibisasu bya Kirimbuzi biri gukorwa na Koreya ya Ruguru niyo ngingo nkuru bagomba kuganiraho ndetse n’uburyo bakemura ikibazo cyayo, Amerika n’Ubushinwa bifatanyije.

Mu kwezi gushize, Koreya ya Ruguru yageragereje ibisasu 4 byo mu bwoko bwa Missile mu nyanja y’ubuyapani ibirasiye mu gace ka Tongchang-ri hafi y’umupaka w’Ubushinwa. Koreya ya Ruguru yakotamanyirijwe n’umuryango w’abibumbye ku kuba yagira igisasu cya kirimbuzi igerageza cyangwa Missile, nubwo yo yakomeje kubirengaho. Abakurikiranira hafi by’iki kibazo, bafite ubwoba bw’uko Koreya ya Ruguru yaba iri gucura Missile ifite ubushobozi bwo kuba yagwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo abanyapolitiki bo muri Amerika bashyigikiye umushinga w’itegeko rishyira Koreya ya Ruguru mu cyiciro cy’igihugu gitera inkunga iterabwoba. Koreya ya Ruguru yahise isubiza ko izagira icyo ikora , mu gihe umuryango mpuzamahanga wakomeza kuyongerera ibihano ndetse yemeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika uko ziri kwitwara biri gukurura umwuka w’intambara.

Ku wa mbere w’icyi cyumweru nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko azakemura ku giti cye ikibazo cya Koreya ya Ruguru nta bufasha bw’Ubushinwa akeneye.

Ibi Trump yabitangarije ikinyamakuru Times mbere gato y’uko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping agirira uruzinduko muri Amerika ku wa kane no ku wa Gatanu aho azabonana na Trump ku nyubako ye ya Mar-a-Lago iherereye muri Florida.

Trump yagize ati « Ubushinwa nibudakemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru, tuzabyikorera. Ntagushidikanya, tuzabyikorera. Ubushinwa budufashije cyangwa butadufashije, tuzakemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru…nibutabikora, ntawe bizabera byiza. »

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo