Kuki Kim yantutse ngo ndi ’umusaza’ kandi ntazigera mwita ko ari ’mugufi kandi abyibushye cyane’ ? - Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko agerageza uko ashoboye ngo abe inshuti ya Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru nubwo hashize umwaka barebana ay’ingwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Trump yavuze ko Kim Jong Un yamututse akamwita umusaza ariko we akaba atazigera na rimwe amwita ko ari ‘Mugufi kandi abyibushye cyane’.

Nyuma yo kwitabira inama y’ubufatanye mu by’ubukungu y’ibihugu biherereye muri Aziya na Pasikifika yaberaga muri Vietnam, Trump yanyujije ubutumwa bw’inkurikirane kuri Twitter.

Yagize ati " Kuki Kim Jong Un yantutse akanyita umusaza kandi njye ntazigera mwita ko ari mugufi kandi abyibushye cyane? Ngerageza kuba inshuti ye ariko wenda rimwe bizashyira bibe."

Trump amaze igihe ashyira igitutu ku bihugu bikomeye mu rwego rwo kwamagana Koreya ya Ruguru mu gukora intwaro za kirimbuzi. Trump amaze iminsi igera ku icumi ari no mu ruzinduko mu bihugu bya Aziya. Intego nyamukuru ni ikibazo cya Koreya ya Ruguru.

Mu ijambo aheruka kugeza ku nteko ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo, Trump yahaye gasopo Koreya ya Ruguru.

Yagize ati " Ntimuzadusuzugure kandi ntimuzadusembure….Intwaro muri kwigwizaho ntabwo zibaha umutekano ahubwo ziri gushyira ubutegetsi bwanyu mu byago."

Ku wa Gatandatu , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru yasubije Trump ko amagambo avugwa n’umusaza nkawe adashobora kubakanga.

Yagize ati " Amagambo adafashije y’umusaza nka Trump ntazigera na rimwe adukanga cyangwa ngo atume tudakomeza intambwe zacu ahubwo ibi byose bituma tubona ko amahitamo yacu yo kuzamura ubukungu tunubaka ubuhangange mu bisasu kirimbuzi aribyo bikwiriye kandi bizaduha imbaraga zo kongera umuvuduko mu kurangiza kubaka imbaraga za kirimbuzi."

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Vietnam nyuma yo kunyuza ubutumwa bwe kuri Twitter, Trump yatangaje ko bishoboka yaba inshuti na Kim Jong Un ndetse ko umunsi byaramuka bibayeho ko byazaba ari byiza cyane ariko yashidikanyaga niba bizigera bibaho.

Ati " Tubaye inshuti cyaba ari ikintu gitangaje cyaba kibayeho ariko biranashoboka. Bibayeho byaba ari ibintu byiza kuri Koreya ya Ruguru ariko bishobora no kuba byiza cyane ku bindi bice by’isi bisigaye. Bishobora kuzabaho. Sinzi niba bizabaho ariko byazaba ari byiza."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Moize

    Trump Ariko Aratinya Kweri Korea

    - 12/11/2017 - 17:20
Tanga Igitekerezo