Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya kirimbuzi gifatwa nko gushotora Trump

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017 , Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa ‘Missile’. Iki ni igikorwa Koreya y’Epfo n’Ubuyapani byafashe nk’ubushotoranyi bwo gusuzuma imikorere y’ ubuyobozi bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buyobowe na Perezida Donald Trump.

Iki nicyo gisasu cya mbere Koreya ya Ruguru igerageje kuva aho Donald Trump arahiriye kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru cyatangaje ko iyi ‘missile balistique’ yagenze km 500 mbere y’uko igwa mu nyanja ya Koreya. Ubuyobozi bw’ingabo za Koreya y’Epfo bwatangaje ko iki gikorwa cyakozwe na Koreya ya Ruguru bagifata nk’ikigamije kureba uburyo ubuyobozi bwa Trump bwitwara muri iki kibazo.

Hwang Gyo-Ahn kuri ubu uri kuyobora Koreya y’Epfo by’agateganyo yasabye ko Koreya ya Ruguru ihabwa ibihano bikaze kubw’iki gisasu bagerageje. Iki gikorwa cyabaye mu gihe Perezida Trump yari mu kiruhuko cya ‘Week end’ ku nyubako ye iherereye mu gace ka Mar-a-Lago muri Floride aho yari kumwe na Shinzo Abe, Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani kuri ubu uri mu ruzinduko muri Amerika.
Shinzo Abe yatangaje ko kugerageza igisasu kwa Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi ku Buyapani ndetse no mu karere buherereyemo. Perezida Trump yemereye Shinzo Abe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri inyuma y’Ubuyapani, amwizeza ubufatanye.

Mu ijambo rye ry’umwaka mushya, Kim Jong-un uyobora Koreya ya Ruguru yari yatangaje ko igisasu cya kirimbuzi kiri hafi kugeragezwa. Ibinyamakuru bikorana bya hafi na Koreya ya Ruguru byari byatangaje ko isaha iyo ariyo yose igisasu cya kirimbuzi cyageragezwa.

Hagati ya 2006 na 2013 Koreya ya ruguru yagerageje ibindi bisasu bya kirimbuzi inshuro 3 bifite ubukana nk’icyo Amerika yarashe i Hiroshima mu Buyapani. Kuva muri 2006 itangira igerageza ry’ intwaro za kirimbuzi, Koreya ya ruguru yagiye ifatirwa ibihano binyuranye n’ akanama gashinze umutekano mu muryango w’abibumbye(UN Security council) nubwo bitayibujije gukomeza kubigerageza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo