Kim na Trump bongeye guhura

Ku nshuro ya kabiri, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye guhura na Kim Jong Un, umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru mu nama ya kabiri y’amateka ibahuje bombi.

Aba bombi bahuriye muri Vietnam muri Hotel yitwa Metropole iherereye muri Hanoi.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yahakanye amakuru avuga ko yaba yarisubiyeho ku cyemezo gisaba Koreya ya ruguru gusenya intwaro za kirimbuzi icyo gihugu gitunze.

Ibyo yabivuze ubwo yari amaze kuramukanya n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam. Abo bayobozi babanje kubonana by’igihe gito mbere y’uko basangira ifunguro ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.

Avugana n’abanyamakuru, Perezida Trump yavuze ko yizeye ko inama ye na Kim izaba nziza. Abanyamakuru bakurikiranye uwo mubonano bavuze ko bumvise Kim Jong Un ashima Perezida Trump ku cyemezo yafashe cyo gutangiza ibiganiro hagati yabo byahereye mu gihugu cya Singapore.

Perezida Trump yongeye gushimangira ko Koreya ya ruguru ifite ubushobozi bwo kuba igihugu gikomeye mu by’ubukungu iramutse yemeye gusenya intwaro za kirimbuzi igafatanya n’amahanga. Trump yavuze ko ashishikajwe no gufasha Koreya ya ruguru kugera kuri iyo ntego.

Ku ruhande rwa Koreya barasaba ko ibihano byose bijyanye n’ubukungu byafatiwe icyo gihugu bivanwaho. Ibiganiro birambuye hagati yabo byakomeje kuri uyu wa kane.

Avugana n’abanyamakuru afashijwe n’abasemuzi , Kim Jong Un yavuze ko ubu isi yose iri kureba inama yabo bamwe ngo bagakeka ko ari Filime y’ibitarabayeho (fantasy movie).

Ati " Ndabizi neza ko abantu bose bari kube bareba uko twicaranye nkaho bari kureba Filime y’ibitarigeze kubaho."

Abajijwe n’umunyamakuru David Nakamura wa Washington Post niba hari icyo yizeye kizava mu biganiro agirana na Trump, Kim Jong Un yasubije mu rurimi rw’igikoreya, bibona guhindurwa mu cyongereza. Yasubije ko atahita hakiri kare ko yakwemeza umusaruro uzava muri ibi biganiro ariko ngo yizeye ko bizavamo ikintu cyiza. CNN itangaza ko icyo ariyo kibazo cya mbere Kim Jong Un asubije umunyamakuru mpuzamahanga.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Kim niba bateganya gufungura Ambasade ya Amerika muri Koreya ya Ruguru, yanze kugisubiza ahubwo asaba ko abanyamakuru baheza muri iyo nama. CNN dukesha iyi nkuru itangaza ko Trump yahize abyanga ahubwo amusaba ko agisubiza na we (Trump) akumviraho igisubizo kuko yavugaga ko yumva ari ikibazo cyiza.

Kim yifashishije umusemuzi we, yavuze ko ari ikintu batakwangwa. Trump na we yahise avuga ko yumva cyaba ari igitekerezo cyiza.

Trump we yavuze ko icy’ingenzi atari umuvuduko mu kwihutisha ibyo bumvikanye na Koreya ya Ruguru.

Ati " Nahoze mbivuga kuva mu ntangiriro. Icy’ingenzi kuri njye si umuvuduko ahubwo icy’ingenzi ni uko twumvikana ibintu bifatika. Ndahamya neza ko mu myaka izaza tuzajya duhura kenshi."

Biteganyijwe ko muri iki gitondo bari bugirane ibiganiro bitandukanye (ubwo twandikaga iyi nkuru byari bikomeje) naho ku manywa baze gusangira ifunguro rya saa sita.

Mu nama ya mbere na mbere mu mateka bagiranye muri Singapore mu mwaka ushize, Donald Trump na Kim Jong Un bagiranye amasezerano yo kurandura intwaro za kirimbuzi mu kigobe cya Koreya, ariko kugeza ubu ntakirakorwa.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ayomasezerano bemeza ko Koreya ya ruguru ikomeje gukora izindi ntwaro za kirimbuzi na za misile nshyashya.

Mbere y’inama yo kuri uyun wa Kane , babanje gutembera hanze baganira bari bombi

Ni inama ya kabiri ihuje Trump na Kim

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo