Kim na Trump bagiye guhurira mu nama ya 2

Perezida Trump yatangaje ko azahura vuba n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un. Yasobanuye ko guverinoma izatangaza mu minsi iri imbere italiki y’ahantu iyi nama ya kabili izabera.

Mbere ye gato, Mike Pompeo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Perezida Trump, yari yatangaje ishobora kuzaba mu kwezi gutaha kwa cumi.

Bwa mbere mu mateka, abayobozi b’Amerika na Koreya ya Ruguru bahuye bwa mbere mu kwezi kwa gatandatu gushize i Singapore. Bashyize umukono ku masezerano ateganya ko intwaro za kirimbuzi zose zigomba gusenywa mu kigoba cya Koreya. Icyo gihe kandi Perezida Kim yavuze ko bemeranyijwe na Trump gusiga inyuma amateka abatanya.

Mbere y’inama bahuriyemo muri Singapore, nta bundi na rimwe mu mateka Perezida uri mu kazi wa Amerika yigeze ahura n’uwa Koreya ya ruguru.

Guhura kwa bombi ni amateka akomeye kuri ibi bihugu, biratanga ikizere cyo gufungura amarembo y’amahoro no kuvanaho umwuka w’intambara kirimbuzi uhora uhumekwa ku isi.

Guhura kwabo kandi kurashimangira umuhate ukomeye wo kurangiza intambara iriho hahati ya Korea ya ruguru n’iy’epfo imaze imyaka 65.

Guhura kwabo bizakomeza gutanga icyizere kw’ikurwaho ry’intambara yakwifashishwamo intwaro kirimbuzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo