Kenya:Urukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho intsinzi ya Perezida Kenyatta

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 Urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro k’ikirego cya bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu cyavugaga ko amatora yo mu kwezi gushize atakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko, rwemeza bidasubirwaho intsinzi ya Kenyatta.

Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko ayo matora yari akurikije amategeko. Ni amatora yabangamiwe cyane n’abatavuga rumwe na Leta. Urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na bamwe mu banyapolitiki.

Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora nyuma yo gutorwa ku majwi 98%.

Umunyamakuru wa France 24 wari uri mu rukiko yatangaje ko abantu benshi bari hanze y’urukiko bategereje ko abacamanza basohoka ngo babagaragarize ibyishimo ndetse ngo babyinnye, bishimira inkuru yari imaze gutangazwa.

Muri Nzeli nibwo urukiko rw’ikirenga rwari rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye muri Kanama, rushingiye ko habayemo ibidakurikije amategeko. Hemejwe ko hagomba kuba andi matora ari nayo yakozwe mu kwezi gushize tariki 26 Ukwakira 2017. Bwari bwo bwa mbere muri Afurika urukiko rutesha agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu. Raila Odinga wari uhanganye na Kenyatta yahise yikura mu matora.

Raila Odinga ukuriye abatavuga rumwe na Leta niwe watumye habaho kubangamira amatora ku ruhande rw’abamushyigikiye bashakaga kuyaburizamo.

Hasombwa umwanzuro w’urukiko, Odinga ntiyari ahari ariko we ngo agamije gukomeza kwamagana ibyavuye mu matora.

Odinga akomeje gusaba ko umuryango w’abibumbye wakwinjira mu kibazo cya Kenya mu gihe hagikomeje imyigaragambyo inyuranye. Kuva muri Kanama haba amatora yateshejwe agaciro, abantu babarebwa muri 20 bapfuye baguye mu myigaragambyo inyuranye.

Nyuma yo kwemeza ko ariwe watsinze amatora bidasubirwaho, biteganyijwe ko Uhuru Kenyatta w’imyaka 53 azarahira ku itariki 28 Ugushyingo 2017. Azarahirira manda nshya y’imyaka 5. Uhuru Kenyatta ayoboye Kenya kuva muri 2013.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo