Kenya:Umwana w’amezi 6 yapfuye azize inkoni yakubiswe na Polisi

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kanama 2017, Samantha Pendo, umwana w’amezi 6 wari uri muri koma kuva ku wa gatanu nimugoroba, yitabye Imana azize inkoni yakubiswe na Polisi y’igihugu cya Kenya ubwo yahashyaga abigaragambyaga nyuma y’amatora.

Uyu mwana yakubitiwe mu gace ka Kisumu ku wa gatanu nimugoroba ubwo yari ari mu rugo iwabo. Nyuma yo gukubitwa akagira ibikomere bikabije, yahise ajyanwa mu bitaro ariko aguma muri koma kugeza kuri uyu wa kabiri ubwo yashiragamo umwuka. Samantha yaguye mu bitaro bya Aga Khan biherereye i Kisumu.

Joseph Abanja, se w’uyu mwana yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa , AFP ko Polisi yaje igatera ibyuka bihumanya mu nzu yabo, bakica urugi, bakinjira bakubita inkoni umugore we ndetse na Joseph Abanja ubwe. Uwo mwana wari uri uteruwe na ‘maman’ we yakubiswe inkoni mu mutwe.

Aganira na AFP, Joseph Abanja yagize ati " Ubu mbuze umukobwa wanjye mu kanya gato gashize. Aruhukire mu mahoro. Kuki badukubise , bagakomeretsa umumalayika wanjye? Twakurikije amategeko ya Guverinoma yo gutora, ubundi tukaguma mu rugo. Kuki baje no kudushakisha mu nzu zacu?"

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, nyina wa Samantha yavuze ko bakimara kumukubita n’ubundi ngo atahumekaga.

Ati " Umupolisi umwe yarankubise, undi araza n’inkoni ye, akubita umwana. Ntiyigeze ataka ndetse sinari ncyumva ananyeganyega. Natangiye kuvuza induru nkeka ko yapfuye.”

Nyina wa Samantha Pendo

Uyu muryango kandi utangaza ko Polisi itigeze nibura inabafasha kumugeza ku bitaro. Inkuru y’uyu mwana yatangiye gusakara kuva kuwa Gatandatu ariko Polisi yo igahakana ko nta ruhare yigeze ibigiramo.

Samantha Pendo niwe ugaragaje isura mbi y’ibikorwa bya kinyamaswa byakurikiye kongera gutorwa kwa Uhuru Kenyatta ugomba kongera kuyobora Kenya indi myaka 5 muri ‘mandat’ ya 2.

Ibinyamakuru byo muri Kenya nabyo byakunze kuvuga ku buryo Polisi yo muri icyo gihugu yakunze kwinjira mu mazu y’abantu ikurikiranye abigaragambyaga bamagana ibyavuye mu matora.

Stephanie Mora w’imyaka 8 na we ni undi mwana waguye muri ibi bikorwa byari bihanganishije abashinzwe umutekano n’abigaragambya. Hari kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017, ubwo Mora yari ahagaze muri etage hanze (balcony) ku nyubako ya 4 babamo, isasu rirahamusanga riramuhitana.

Uhuru Kenyatta yatsinze amatora nyuma yo gutorwa n’abaturage miliyoni 8.20 , ni ukuvuga amajwi angana na 54.27%. Raila Odinga bari baganganye cyane we yatowe n’abagera kuri miliyoni 6.76 ni ukuvuga amajwi angana na 44.74 %.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 ubwo hari hamaze gutangazwa amajwi, nibwo imyigaragambyo yatangiye. Abari ku ruhande rwa Raila Odinga watsinzwe amatora, batangiye kwigaragambya bahereye mu gace ka Mathare gaherereye mu Mujyi wa Nairobi. Mathare niko gace karimo abari bashyigikiye Raila Odinga benshi.

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Kenya yatangaje ko abantu 24 aribo baguye mu myigaragambyo ya nyuma y’itangazwa ry’amajwi mu duce twa Nairobi, Mathare na Kisumu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo