Indonesia: Abakire 4 bikubiye ubukungu bungana n’ubwabaturage miliyoni 100

Abaturage bagera kuri miliyoni 93 muri Indonesia ntibatungwa na 2573 FRW ku munsi, bigatuma babarirwa mubari mu bukene bukabije

Umuryango wa Oxfam uravuga ko kuba ubukungu rwa Indonesia bwikubiwe n’abantu 4 bo mu muryango umwe bizagira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Aba bakire bane bo muri Indondesia ngo bikubiye ubukungu bungana n’ubwaturage b’abakene miliyon 100 batuye muri Indonesia nubwo Perezida w’iki gihugu adasiba kuvuga ko bari kurwanya ubusumbane bukabije buri muri Indonesia.

Kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017 nibwo Oxfam yagaragaje ko Indonesia ari kimwe mu bihugu ku isi birimo ubusumbane bukabije. Oxfam ivuga ko umuryango w’abo bita aba ‘Hortons’ uyobowe na Budi ndetse Michael Hartono ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 25 z’amadorali ya Amerika. Ni ukuvuga ko bafite ubukungu bungana n’ubwaturage bakennye bagera kuri 40% by’abatuye Indonesia, igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 250. Oxfam ivuga ko uyu muryango ufite uruganda rw’itabi, inyungu rwunguka mu mwaka ngo yabasha guca burundu ubukene buri muri Indonesia nkuko The Guardian dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kuva muri 2000 ubukungu bwa Indonesia bwagiye buzamuka ariko inyungu z’uku kuzamuka ntabwo zigabanwa ku buryo bungana, amamiliyoni y’abantu yaheze mu bukene cyane cyane abagore” Ibi ni ibyatangajwe na Oxfam muri Rapport yayo yashyize ku mugaragaro kuri uyu wa kane.

Oxfaam ivuga ko nubwo ubukungu bw’imbere mu gihugu bwazamutse(growth in gross domestic product ,GDP/ croissance rapide du produit intérieur brut ,PIB) ho 5% hagati ya 200-2016, ndetse bituma iki gihugu kijya mu bihugu biri kuzamuka cyane mu iterambere, igabanuka ry’ubukene naryo ngo risa niryahagaze. Hagendewe ku mibare itangwa na banki y’isi igaragaza ko umuntu uri mu bukene budakabije aba akwiriye gutungwa n’amadorali 3.10 ya Amerika(2573 FRW), bigaragara ko abaturage miliyoni 93 by’abanya- Indonesia baba mu bukene bukabije.

Oxfam ivuga ko inyungu iva mu bukungu bw’iki gihugu igabanwa n’abaherwe gusa ba’aba ‘millionaires n’aba’ billionaires’, rubanda rugufi rugakomeza kuguma inyuma.

Muri 2014, ubwo Perezida w’iki gihugu, Joko Widodo yatorwaga, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kurwanya ubusumbane bukabije buri mu Indonesia. “ Iterambere ry’ubukungu ni ikintu cy’ingenzi ku buyobozi bwanjye no ku baturage banjye ariko icy’ingenzi ni ukugabanya ubusumbane buhari. Iyo duhaye ikaze abashoramari , bagomba guha ku nyungu abaturage banjye ndetse n’igihugu muri rusange.” Aya ni amagambo Joko Widodo yatangaje ubwo yari amaze gutorwa.
Mu kwezi gushize, Perezida Joko Widodo yavuze ko igihugu cye cyagenze biguruntege mu kuringaniza ubukungu bw’abanyagihugu bityo ko kugabanya ubusumbane biri mu byibanze agomba gukora muri 2017.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo