Indege y’ igihugu cya Ukraine yakoreye impanuka muri Irani

Indege y’ igihugu cya Ukraine yo mu bwoko bwa Boeing-737 yari itwaye abantu 176 yakoreye impanuka mu gihugu cya Irani nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

CNN itangaza ko abantu bose bari bari muri iyi ndege bapfuye. Abapfuye ni abagenzi 167 ndetse n’abakozi 9 bakoraga muri iyo ndege.

Ni indege ngo yari imaze imyaka 3 n’igice ikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu.

Ibiro ntaramakuru bya Irani, Fars, bivuga ko iyo ndege ya kompanyi y’indege ya Ukraine, Ukraine International Airlines, yakoze impamunaka hashize akanya gato ihagurutse ivuye ku kibuga cy’indege cya Irani, Imam Khomeini.Amakuru avuga ko iyo ndege yari igiye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv. Kugeza ubu abashinzwe ubutabazi bari ahabereye iyi mpanuka.

Ntabwo biramenyekana niba haba byaba bifitanye isano n’umwiryane hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi wa kompanyi ya Boeing yatangaje ko bamenye iby’iyo mpanuka ndetse ko bari gukurikirana amakuru.

Iyi mpanuka ibaye mbere gato y’uko David Calhoun atangira akazi nka ’CEO’ mushya wa Boeing nyuma y’uko Dennis Muilenburg wari usanzwe ari umuyobozi wayo akuwe kuri uwo mwanya mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize , umwaka iyo kompanyi yagizemo ibihe bikomeye cyane kubera impanuka zinyuranye indege zayo 2 zo mu bwoko bwa 737 Max zikoreye impanuka zigahitana abantu 346.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo