Hanze y’U Rwanda

Igisirikare cya Sudani n’abasivile bemeje gusangira ubutegetsi

Igisirikare cya Sudani n’abasivile bemeje gusangira ubutegetsi

Inama ya gisirikare muri Sudani n’urugaga rw’abasivile batavuga rumwe nayo bashyize umukono ku masezerano yanditse amateka yo gusangira ubutegetsi.

Aya masezerano abaye intango y’inama nshya iyoboye igihugu, ihuriwemo n’abasivile n’abasirikare b’abajenerali, izategura amatora n’ubutegetsi bwa gisivile.

Mohamed Hamdan ’Hemeti’ Dagolo, ubonwa ahanini nk’umutegetsi ukomeye wa Sudani, yasezeranyije kuzakurikiza ibikubiye muri ayo masezerano.

Kuva uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir yahirikwa n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya mu kwezi kwa kane, Sudani yakomeje kurangwamo imyigaragambyo n’ibikobwa byibasira abigaragambya.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku munsi w’ejo ku wa gatandatu na Jenerali Dagolo na Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan ku ruhande rw’inama ya gisirikare.

Na Ahmed al-Rabie ku ruhande rw’urugaga ruhuriyemo abigaragambya bashaka ubwisanzure n’impinduka zishingiye kuri demokarasi.

Ba Minisitiri w’intebe wa Ethiopia n’uwa Misiri na Perezida wa Sudani y’Epfo, ni bamwe mu bategetsi bitabiriye uwo muhango.

Ku mihanda yo mu murwa mukuru Khartoum, habaye ibikobwa byo kwishimira ayo masezerano.

Abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye hanze y’icyumba yashyiriweho umukono, bazunguza amabendera ya Sudani ndetse bakora ibimenyetso bigaragaza amahoro.

Abaturage ba Khartoum n’abo mu bindi bice by’igihugu bagiye mu modoka za bisi no muri za ’gariyamoshi’ bitabiriye uwo muhango.

Bijyanye n’aya masezerano, inama y’igihugu - igizwe n’abasivile batandatu n’abajenerali batanu - izayobora igihugu kugeza hateguwe amatora.

Impande zombi zemeye kujya zisimburana ku buyobozi by’iyo nama mu gihe cy’inzibacyuho kirenga gato imyaka itatu. Biteganyijwe ko minisitiri w’intebe ugenwe n’abasivile ashyirwaho mu cyumweru gitaha.

’Hemeti’ yavuze iki ?

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC Zeinab Badawi cyatambutse mbere yuko ayo masezerano ashyirwaho umukono, ’Hemeti’ yagize ati: "Tuzakurikiza buri nyuguti igize aya masezerano".

Yongeyeho ati: "N’iyo aya masezerano atahaba, tugomba gukorera muri uyu murongo kuko ari mu nyungu z’igihugu".

"Bityo rero tugomba kugera ku masezerano, tukayakurikiza kandi tukayashyigikira".

’Hemeti’ ni umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi bagabwa aho rukomeye wegamiye ku butegetsi (RSF).

Wakomotse ku ntagondwa z’aba Janjaweed zishinjwa gukora Jenoside mu karere ka Darfour mu burengerazuba bwa Sudani.

Abantu benshi bateraniye hanze y’ibiro bikuru by’uyu mutwe wa RSF rwagati muri Khartoum, bacuranga indirimbo z’impinduramatwara ndetse bashwaza abasirikare byo kubishimaho, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

BBC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)