Ibyo Robert Mugabe azajya ahabwa nyuma y’uko yeguye ku mwanya wa Perezida

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Zimbabwe, Robert Mugabe agomba kujya agenerwa ibintu binyuranye birimo n’umushahara wa buri kwezi ndetse no kuvuzwa ku buntu.

Nyuma yo kwegura, Mugabe azahabwa miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika nk’impozamarira yo kuba yeguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ni angana na Miliyari 8 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (8.500.000.000 FRW). Imishyikirano yemeje ko Guverinoma ya Zimbabwe yagombaga guhita ihereza Robert Mugabe miliyoni 5 z’amadorali ako kanya, andi akazayahabwa buhoro buhoro.

Ayo mafaranga aziyongeraho umushahara wa buri kwezi w’ibihumbi ijana na mirongo itanu z’amadorali ku mwaka (150.000 $). Ni asaga miliyoni ijana uyashyizwe mu mafaranga y’u Rwanda ( 127.500.000 FRW). Kuvuzwa , gucungirwa umutekano ndetse no kurinda imitungo ye bwite nabyo biri mu byo yemerewe. Azajya arihirwa ingendo zose yashaka kugirira hanze ya Zimbabwe.

Nkuko iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru The Independent ribitangaza ngo ibyo byose byagezweho nyuma y’imishyikirano yabaye hagati ya Robert Mugabe hamwe n’igisirikare cyari cyamaze gufata ubutegetsi mbere y’uko yegura.

Mu gihe Mugabe yakwitaba Imana, umugore we , Grace Mugabe azajya ahabwa icya kabiri cy’umushahara w’umugabo we. Ikindi gikomeye Mugabe yungukiye mu mishyikirano, ni uko hemejwe ko ahawe ubudahangarwa bwose butuma adashobora gukurikiranwa ku cyaha icyo aricyo cyose.

Kugeza ubu kandi tariki 21 Gashyantare, umunsi w’amavuko wa Robert Mugabe wagizwe Umunsi w’Urubyiruko uhita unagirwa ikiruhuko mu gihugu hose. Ni umunsi wamwitiriwe uhabwa izina rya “Robert Gabriel Mugabe National Youth Day.”

Ubwo Emmerson Mnangagwa Perezida mushya wa Zimbabwe yarahiraga kuwa gatanu mu ijambo rye yavuze ko Robert Mugabe azakomeza kubahwa no gushimirwa nk’umw emu bashinze bakanayobora Zimbabwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • jado

    eeeeeeh ubwoc arashaka ibirenze ibyo

    - 27/11/2017 - 14:25
Tanga Igitekerezo